Spread the love

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nta muntu n’umwe u Rwanda ruri kwinginga kugira ngo ingabo zarwo zemererwe kujyana n’iza EAC kugarura amahoro muri RDC, agaragaza ko kuba zitajyayo ari byo bifite inyungu ku Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere Tariki ya 04 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’igihe gito Congo Kinshasa itangaje ko itifuza Ingabo z’u Rwanda mu z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigomba kujya guhashya imitwe yitwaje intwaro ku butaka bwayo.

Icyemezo cyo kohereza Ingabo za EAC mu ntara za Kivu zombi na Ituri cyemerejwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ku wa Mbere Tariki ya 20 Kamena, i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Guverinoma ya Kinshasa yanze ko Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza EAC muri biriya bikorwa, ku mpamvu yo kuba irushinja guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda nk’igihugu kinyamuryango cya EAC rufite uburenganzira bwo kohereza Ingabo muri RDC zikajyana n’izindi za EAC kuhagarura amahoro, gusa Congo Kinshasa nk’igihugu kirebwa n’ikibazo mu gihe yaba itabyifuza bikaba nta kibazo kibirimo.

Ati: “Niba mbyibuka neza, u Rwanda rwageze muri EAC mbere ya RDC. Ibyo ariko ntacyo bitwaye, twese turi abanyamuryango ba East African Community. Iyo bavuze rero ingabo za EAC, mu by’ukuri bisobanura ko u Rwanda ruri mu bagize izo ngabo.”

“Ibi ariko kandi bituma urugendo n’umuti w’ikibazo byoroha kurushaho, mu gihe uruhande bireba ari rwo RDC ruvuga ko rutewe ikibazo no kuba u Rwanda rwakwitabira. Ibyo nta kibazo binteye. Nta muntu n’umwe turi kwinginga ngo tube muri izi ngabo.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo RDC ivuga ko itifuza Ingabo za RDF ku butaka bwayo, uko byagenda kose uwo ariwe wese yatumiriye kugarura amahoro ku butaka bwayo akwiye gukemura ikibazo neza.

Yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo gikemutse neza ntacyo byaba bitwaye u Rwanda.

Ati: “Baramutse baje bavuga bati tugiye kurandura burundu iyi FDLR ikomeje guteza ibibazo hagati y’u Rwanda na RDC, hanyuma bagakomeza kuvuga bati tugiye gushyigikira amahoro muri iki gice cy’u Burasirazuba bwa Congo ndetse bakanazirikana ko abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda; M23 basubizwa muri Sosiyete ya Congo hanyuma bagasubizwa uburenganzira bwabo nk’abaturage b’iki gihugu ku buryo badakomeza kurwana…ni kuki nagira ikibazo?”

Yavuze kandi ko izi ngabo ziramutse zihaye u Rwanda garanti y’uko nta bisasu bizongera kuraswa ku butaka bwarwo byaba bikozwe na FARDC cyangwa FDLR na byo ntacyo byaba bitwaye.

Ku bwa Perezida Kagame, ngo yakwishimira ko ibi byagerwaho nta ruhare rw’u Rwanda rurimo kuko n’ubundi kohereza Ingabo zarwo muri Congo hari ikindi kiguzi byatwara.

Ati: “None ni gute najya gushyiramo ikiguzi kandi hari umuntu uvuga uti ’oya, nejejwe no kubigukorera’? Ibyo nta kibazo mbifiteho rwose.”

Biteganyijwe ko Ingabo za EAC zishobora koherezwa muri RDC mu mpera z’uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.