Spread the love

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yamaze kugera muri Congo-Brazzaville aho yatangiye uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022.

Kuri aya manywa ni bwo Perezida Kagame yasesekaye mu murwa mukuru wa Congo, yakirwa na mugenzi we Denis Sassou N’guesso. Uruzinduko rwe muri Congo-Brazzaville rugomba kumara iminsi itatu.

Uru ruzinduko ruzasiga Perezida Paul Kagame agejeje ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko ya Congo-Brazzaville ndetse hanabeho isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta ya kiriya gihugu n’iy’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame kandi azagirana ibiganiro na Perezida mugenzi we Denis Sassou Nguesso bizabera mu mujyi wa Oyo, umujyi bivugwa ko Perezida Sassou Nguesso na benshi mu bo mu muryango we bafitemo amazu.

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Congo ruje rukurikira izo yagiriye mu bihugu bya Mauritanie, Jordan, Misiri na Zambie

Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Livingstone muri Zambie rwasize u Rwanda rusinyanye na kiriya gihugu amasezerano arindwi y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Rwasize kandi atemberejwe na Perezida Hakainde Hichilema mu rwego rwo kumwereka ibyiza nyaburanga bitatse uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’ubukerarugendo wa Zambie.

Ifoto: Village Urugwiro

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.