Spread the love

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, yagiranye ibiganiro n’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, uri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afrika (APAC).Automatic word wrap

Mouhamadou Issoufou, ari mu bayobozi Perezida Kagame yakiriye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, bari baherekejwe n’abandi bo ku ruhande rw’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Claire Akamanzi.

Inama ya APAC iteraniye i Kigali kuva ku ya 18 Nyakanga, ikaza guzasozwa kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022, ika yaritabiriwe n’abarenga 2000 bo mu bihugu 52 bya Afurika no hanze yayo.

Iyo nama ihuriza hamwe abarimo Abaminisitiri, abafata ibyemezo, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye urubyiruko n’abahanga mu bya siyansi.

Iyo nama y’iminsi itandatu ifite intego igaruka ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, hagamijwe kugera ku “Iterambere rirambye rya Afurika.’’

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama, yari isanzwe ibera ku migabane y’u Burayi, Amerika na Aziya.

Automatic word wrap
Perezida Kagame aganira na Mahamadou Issoufou/Village UrugwiroAutomatic word wrap

Leave a Reply

Your email address will not be published.