Spread the love

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bahuriye i Nairobi kuri uyu wa 20 Kamena 2022.

Abandi bari muri iyi nama ni: Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Félix Tshisekedi wa RDC na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC ni we wabatumiye muri iyi nama iribanda ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.

Iyi nama ikurikiye iyahurije abasirikare bakuru b’ibihugu bya EAC i Nairobi kuri uyu wa 19 Kanama, ijyanye n’imyiteguro ya nyuma yo kohereza umutwe w’ingabo uhuriweho mu burasirazuba bwa RDC.

Byitezwe kandi ko iganirirwamo ikibazo cy’umwuka mubi watutumbye mu mubano w’u Rwanda na RDC, bitewe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri teritwari ya Rutshuru.

Ba Perezida b’ibihugu bya EAC bitabiriye, keretse Samia Suluhu wa Tanzania
Aba bakuru b’ibihugu bari kuganira ku kibazo cy’umutekano muke kiri muri RDC
Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda
Perezida Tshisekedi na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo
Perezida Kenyatta ni we watumije iyi nama

Leave a Reply

Your email address will not be published.