Spread the love

Dr. Kayumba Christopher umaze iminsi atawe muri yombi yajyanywe mu bitaro nk’uko byemezwa n’umwunganizi we Me Ntirenganya Seif Jean Baptiste.Nubwo impamvu yatumye uyu munyapolitiki avanywa aho yari afungiwe akajyanywa mu bitaro itaramenyekana, ariko hashize iminsi umunyamategeko we atangaje ko umukiriya we ari kwiyicisha inzara nk’intabaza yo kugirango abone ubutabera.

Uyu Munyamategeko avuga ko amakuru yo kujyana kwa muganga uyu mukiliya we yayamenyeshejwe n’Umugenzacyaha uri gukurikirana ikirego cye.

Uyu munyamategeko kandi yari aherutse gutangaza ko umukiliya we ari kwiyicisha inzara kugira ngo agaragaze akababaro ko kugira ngo ahabwe uburenganzira avuga ko ari kuvutswa.

Me Ntirenganya yavuze ko iyi myigaragambyo yo kwiyicisha inzara  Dr Kayumba yayitangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 10 Nzeri 2021.

Bivuze ko iyi myigaragambyo yayitangiye nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi kuko yafunzwe ku wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ko uriya munyapolitiki yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo y’uru rwego ya Kicukiro.

RIB itangaza iby’ifungwa ry’uyu mushakashatsi wanabaye umwarimu muri Kaminuza zinyuranye ndetse akaba n’umunyamakuru, yavuze ko yatawe muri yombi “nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.”

Tariki 07 Nzeri 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wagiye atumizwaho inshuro zitandukanye, kuri iyi nshuro akaba yari yasabwe kwitaba ejo bukeye tariki 08 Nzeri 2021 ku biro bikuru bya RIB.

Uyu Munyapolitiki akaba n’Umusesenguzi, mu minsi ishize na bwo yagiye atumizwa n’uru rwego rwari rumukurikiranyeho gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru.

Iki cyaha bivugwa ko yagikoze mu ntangiriro za 2017, ariko amakuru yabyo yatangiye kujya ahagaragara muri Werurwe 2021 amaze gutangaza ko ashinze igisa n’ishyaka yise “Urubuga runanirirwaho Demokarasi-Rwanda Platform of Democracy/RPD).

Mbere y’itariki 16 Werurwe, ntibyari byarigeze bivugwa, n’ikimenyimenyi uwo akekwaho guhotera yajyaga amutumira mu biganiro kuri Televiziyo. Nyuma yaho, havuzwe ko hari n’uwari umukozi we wo mu rugo yagerageje guhohotera.

Igitekerezo cyo gushinga ishyaka, Dr Kayumba yagishyize hanze amaze amezi 3 afunguwe, nyuma yo gushinjwa ibyaha bivugwa ko yakoreye ku kibuga cy’indege. Yafashwe mu Ukuboza 2019, arekurwa mu kundi kwa 2020. Amaze gufungurwa kandi ngo yandikiye ibaruwa umukuru w’igihugu amubwira ibireba ubuzima bw’igihugu muri rusange, ariko yarinze afungwa ataratangaza igisubizo yahawe kuri iyo baruwa.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.