Spread the love

Umugabo w’imyaka 21 witwa Valens wo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, yapfuye bikekwa ko yishwe ku mugambi w’abagabo byavugwaga ko yajyaga abasambanyiriza abagore.Automatic word wrap

Nyakwigendera wari utuye mu Mudugudu wa Kabera mu Kagari ka Nyarurema muri uyu Murenge wa Gatunda, rwamenyekanye mu mugoroba wo ku ya 05 Kamena 2022.

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatunda, Rusakaza Alphonse, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazi, gusa hakaba hari umwe umaze gutabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Yavuze ko amakuru y’ibanze avuga ko nyakwigendera yaba yishwe akaswe ijosi n’abantu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi nk’uko TV10 yabitangaje.

Yagize ati “Uwo nyakwigendera yasambanyaga umugore w’abo bamwishe, bakomeza bagirana amakimbirane.”

Rusakaza avuga ko bikekwa ko nyakwigendera yishwe n’abo bantu ubwo bahuriraga mu kabari. Ati “Birangira bamwishe. Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo, uwa Kabiri ntabwo araboneka.”

Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gatunda mu gihe umwe akiri gushakishwa.

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe afitanye umubano wihariye n’umugore w’umugabo ukekwaho kumwivugana kuko umugore we yari yaramwibwiriye ko yari asigaye abana na nyakwigendera.

Uyu nyakwigendera wari waramaze kwiyambaza inzego ngo azigaragarize ko arengana, yishwe mbere yuko aburana kuri ibi birego.

Leave a Reply

Your email address will not be published.