Spread the love

Umusangwabutaka wananiwe kwishyura ibihumbi bibiri by’ubukode, aratabaza ubuyobozi ngo bumufashe kubaka inzu ye yashaje igahirima. Avuga ko atabasha kubona ibihumbi biriri bya buri kwezi byo kwishyura aho acumbitse.

Uyu ni uwitwa Uwamahoro Delphine wo mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rurembo mu Karere ka Nyabihu. Ni umugore ubana n’abana be batatu nta mugabo.
Agira ati, “Inzu yanjye nari narayubakiwe n’umushinga mu 2005. Yageze aho isaza, ibiti bingwaho, mpitamo kuyivamo , njya gukodesha ariko ubu ntibishoboka kuko ubu n’ubukode bw’ibihumbi bibiri ku kwezi nabwo narabubuze, baraza kunyirukana.”

Uwamahoro uzwi nka Mahoro asaba ubuyobozi kumufasha kubaka mu kibanza cye, kuko ubukode bwamunaniye kubwishyura.
Yagize ati “ Bamfasha bakanyubakira ikibanza cyanjye kuko kirahari ariko sinishoboye, sinabona ibiti n’isakaro. Ubukode nabwo simbasha kububona iyo nagaburiye aba bana. Iki kibazo barakizi abayobozi ariko nabonye nta bushake bwo kugikemura vuba kandi merewe nabi ”.
Mahoro avuga ko ubuyobozi bw’Umudugudu n’akagari buzi ikibazo cye ariko ntacyo buragikoraho kuva mu mezi make ashize.

Yajyane ikibazo ku murenge, ubufasha bw’akagari burahagarara
Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereyo myiza y’abaturage mu Kagari ka Rurembo, Jean Pierre Mpozembizi, yatangarije KIBERINKA ko bamenye ko Uwamahoro yajyanye ikibazo cye ku murenge, mu gihe n’akagari kari kamaze gutegura ibiti byo kumwubakira.
SEDO Mpozembizi ati “ Aherutse ku murenge sinzi uko bamusubije. Hari ibyo twashakaga kumukorera kandi twashakaga kumuha ibiti ubu yarabitemye.”

Uyu muturage usanzwe ari umusangwabutaka avuga ko ni hatagira igikorwa ngo afashwe yubake kandi n’ubukode bukaba bukomeje kubura, we n’abana be bashobora kwisanga barara ku gasozi.


Abasigajwe inyuma n’amateka baracyari inyuma mu miturire
Ikibazo cy’imiturire ku basigajwe inyuma n’amateka ntikiri Nyabihu gusa, no mu tundi turere nka Nyaruguru, Nyamagabe, Gasabo , Burera, Gicumbi n’utundi kirahari.
Hari aho batuzwa binyuranye n’abandi banyarwanda, bagahorana ipfunwe. Nko muri Nyaruguru, umurenge wa Munini, abatujwe mu mudugudu wa Nyambaragasa, bavuga ko batishimiye uburyo amazu yabo yubatse n’ibiti, akaba ahomye n’ibyondo atagira na sima mo imbere mu gihe amazu yatujwemo Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babana muri uwo mudugudu yubatse n’amatafari ahiye, afite ibikoni byiza ndetse n’ibiraro birimo inka.

Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera batujwe Cyaruzinge bimuwe ku musozi wa Gasogi; nyamara bavuga ko batarabona ibyangombwa by’ubwo butaka batuyeho.
Muri Burera, abo mu murenge wa Rugarama bavuga ko batujwe aho batabasha gusabana n’abandi; nubwo abo muri Butaro bo bagiye bavangwa n’indi miryango.


Mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Gasaka, abo mu mudugudu wa Gakoma bemerewe amabati ntibayahabwa, maze ibiti bashinze bibora bihagaze. Uwitwa Bavakure we byarangiye arundarunze akagonyi gato mu kibanza , akabanamo n’umugore we n’abana batatu. Abandi batuye muri uyu mudugudu wa Gakoma (Kigeme munsi y’inkambi) amabati yarasambutse ku buryo uri munzu areba hanze mu kirere.

Ubuyobozi bwa COPORWA buvuga ko ikibazo cy’amikoro ku bahejwe inyuma n’amateka bukizi cyane ariko icyo bakora ari ubuvugizi.
Avugana na Umuryango.com, Bavakure Vincent uyobora OPORWA agira ati,:” icyo dukora ni ubuvugizi tukabigaragariza inzego z’ibishinzwe kuko Leta ariyo ifite ingengo y’imali.Uretse ko tugira n’abaterankunga badufasha nko kubaha amatungo magufi.

Politiki n’amarembera ku basigajwe inyuma n’amateka
Kuba abasigajwe inyuma n’amateka basigaye bagaragara mu myanya ya Politiki, ntibibuza ubu bwoko buvugwa ko bwageze mu Rwanda mbere (abasangwabutaka) buri mu marembera.
COPORWA ivuga ko mu ibarura ryakozwe na MINALOC muri 2012 basanze Abahejejwe inyuma n’Amateka basigaye mu Rwanda bari hagati ya 25,000-30,000 kandi hari impungenge ko uyu mubare wabo ugenda ugabanuka kuko imibare yo muri 2010 yagaragazaga ko bageraga ku bihumbi 35,000.
Iri gabanuka ahanini riterwa n’imibereho mibi ituma batororoka, imirimo ivunanye bahoramo, kutiga no kutagezwaho gahunda za Leta uko bikwiye.

Icyo Bavakure yongeraho cyaba gituma Abasigajwe inyuma n’Amateka bagenda bagabanuka, ngo binaturuka ku gushakana hagati y’abo bafitanye isano ya hafi y’amaraso. Akaba ngo ari imyumvire n’umuco bisanganiwe kuva kera iterwa ahanini n’ubujiji,kutabona amahugurwa ahagije nibindi….

COPORWA ivuga ko mu myanya ya Politiki ikomeye kugeza ubu umuyobozi ukomeye uva mu miryango y’Abahejwe inyuma n’Amateka ari Senateri Kanziza Epiphaniya.
Ni nyuma y’abagabo batatu babaye mu nteko ishinga amategeko, ubu bose bakaba baritabye imana.

Abo ni ba nyakwigendera Kalimba Zephilin uherutse kuva mu buzima, murumuna we Sebishwi Juvenal, na Mpayimana Elia wahoze ari n’umunyamakuru.
Mu gihugu hose hakaba kandi hari ba Gitifu b’Utugali batatu, ba Dasso icyenda n’abakuru b’Imidugudu bagera kuri batanu bava mu miryango y’Abahejwe inyuma n’Amateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.