Spread the love

Umukobwa wo mu Mududgudu wa Murama, Akagari ka Rurembo mu Karere ka Nyabihu, avuga ko umuhungu witwa Mugiraneza Gasore mwene Kaganza yamuteye inda afite imyaka 17, ubu akaba yidegembya ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Uyu mukobwa ati “ Twarakundanaga ubwo nari mfite imyaka 17, niga mu wa Kabiri segonderi, turi mu gace kamwe antera inda nyuma aranyihakana kuko yumvise ngo nabyaye ahita atoroka ajya I Gisenyi. Nta bufasha ampa, yanze kumwiyandikaho mu irangamimerere, ninjye yanditsweho gusa. Kuva nabyara sindongera kumubonaho kandi nanjye nta bushobozi nifitiye.”

Akomeza agira ati “  Ubu ni ababyeyi bandwanaho najye nta bushobozi mfite kuko nta kazi ngira, ni ukugerageza nabo nta bushobozi bafite. Nzamurera njyenyine kuko mbona ntacyo nabikoraho. Niba hari igishoboka bakora ni ugushakisha Mugiraneza akamfasha kurera.”

Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage mu Kagari ka Rurembo, Emmanuel Ntezirizaza, avuga ko nta bufasha bwihariye buhabwa abakobwa babyariye iwabo buhari.

Uyu mukobwa avuga ko mu Kagari ka Rurembo nta bufasha bahabwa abana babyariye iwabo, agasaba ubuyobozi ko yafashwa akiga imyuga nibura akazajya abona icyatunga umwana. Avuga ko yakwiga nko kudoda.

Mu Rwanda inda ziterwa abakobwa batagejeje imyaka 18 zikomeza kwiyongera umwaka ku wundi, ariko benshi muri abo bakobwa bahitamo kubyihererana mu miryango yabo ntibabigeze mu nzego z’ubutabera.

Benshi mu bazibatera bahitamo gucikira mu bindi bice by’igihugu no hanze yacyo; ibi bigateza ubukene imiryango yabo.

Abana bavutse muri ubwo buryo nabo bavutswa uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi, ndetse n’ubwo kwandikwa mu irangamimerere nk’abandi bagenerwabikorwa ba gahunda za Leta.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.