Spread the love

Perezida wa Sena y’ u Rwanda, Dr Augustin Iyamuremye, yavuze ko hari abantu bitwaza impamvu zitandukanye bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, ariko ko bazabona ko bibeshya kandi bataye igihe cyabo.

Ibi Iyamuremye yabitangaje kuri uyu wa 13 Mata 2022, mu ijambo yavugiye ku irebero mu Mujyi wa Kigali. Hibukwaga abanyepolitiki batandukanye bishwe ku bwo kugira imyumvire idashyigiye jenoside, hanasozwa icyumweru cyo kwibuka mu gihugu hose.

Ku ngingo y’abahembera ingengabitekerezo ya jenoside, bitwaje uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo cyangwa ingungu za politiki n’izindi mpamvu, Dr Iyamuremye yagize ati ” Ntabwo bazatinda kubona ko bibeshya kandi ko bata igihe cyabo. Bimwe mu bimenyetso byivugira ni ibitambo by’aba banyepolitiki b’ineza…”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko kwibuka abo banyepolitiki ari umwanya wo kongera kuzirikana amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yibukije ko kwibuka bizakomeza mu minsi ijana.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.