Spread the love

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko kugeza ubu amakuru agaragaza ko nta Munyarwanda uragirira ikibazo muri Ukraine.

Mu kiganiro na Igihe, yavuze ko abaturage bamwe b’ u Rwanda bari muri Ukraine bafashijwe guhunga kandi ko n’abandi amakuru yabo azwi neza ko nta kibazo bari bagirira muri icyo gihugu kimaze iminsi itanu gitewe n’u Burusiya.

Mukularinda ati ” Uyu munsi abo Banyarwanda uko ari 85, Guverinoma y’u Rwanda ikaba izi uburyo babayeho binyuze muri za Ambasade, iri mu Budage ari nayo iduhagarariye muri Ukraine ndetse na Pologne aho Abanyarwanda n’abandi bari kunyura bahunga ndetse no mu Burusiya birumvikana.”

Yakomeje agira ati “Guverinoma izi neza telefone zabo, email zabo, aho batuye ndetse n’aho ababyeyi babo hano mu Rwanda babarizwa. Abo bose bari ukuvugana na Ambasade cyangwa abakozi bo muri Ambasade, ari ukuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ababyeyi babo, ibyo byose birakorwa.”

Yavuze ko kugeza ubu Abanyarwanda 18 bamaze kwambuka bajya muri Pologne, abandi 27 bari kugana ku mupaka, aho bari nko mu birometero 50 uvuye ku Mupaka wa Pologne.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko “Hari ibibazo by’amafaranga, niyo waba uyafite uyu munsi ushobora kujya ku cyuma, ntibikore cyangwa se byakora bakakubwira bati ‘nturarenza aya n’aya.’”

Yongeyeho ko hari abandi Banyarwanda batandatu kugeza kuri uyu wa Mbere bari bakiri mu rugendo berekeza ku mupaka bashaka kwambuka, ndetse n’abandi bantu 34 bari ahantu hari imirwano, ku buryo bigoye ko bahita bahava.

Leave a Reply

Your email address will not be published.