Spread the love

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasabye Inteko ishinga amategeko (bayita Knesset) gutora itegeko rimuha ubudahangarwa kugira ngo ubutabera  butamukurikirana ku byaha byo kurya ruswa no gutonesha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Netanyahu yasabye Knesset kumuha ubudahangarwa kugira ngo adakurikiranwa mu nkiko

Netanyahu niwe Minisitiri w’Intebe wa Israel kugeza ubu wayiyoboye igihe kirekire.

Mu myaka ibiri ishize ubushinjacyaha bukuru bumushinja kwakira amafaranga yahawe n’abashoramari batandukanye kugira ngo asabe ibinyamakuru bya Leta kujya bivuga neza ibyo abo bashoramari bakora bityo bunguke nawe abone amafaranga aturutse muri iryo yamamaza.

Kuba Netanyahu asaba Inteko kumuha  buriya budahangarwa bije mu gihe mu gihugu cye hateganywa amatora ya Minisitiri w’Intebe azaba muri Werurwe, 2020.

Kugira ngo ahabwe buriya budahangarwa byasaba ko byemeza na kimwe cya kabiri cy’abagize Inteko ishinga amategeko.

Buriya budahangarwa yaraye abusabiye kuri Televiziyo y’igihugu. Yabusabye kandi habura amasaha ane ngo igihe cyagenwe ngo bube bwataye agaciro kigere.

Yagize ati: “ Kumpa ubu budahangarwa byatuma nkomeza imirimo yanjye yo kurinda Israel ku bw’inyungu zayo z’igihe kirekire.”

Ubundi mu mategeko ya Israel abadepite nibo bashobora guha ubudahangarwa Minisitiri w’Intebe uri mu mirimo kugira ngo adakurikiranwa, bakabikora bashingiye ku buzima igihugu kirimo.

Iyo babumuhaye icyo gihe ubushinjacyaha ntibushobora kumukurikirana kandi nawe ntashobora kwegura igihe cyose atatsinzwe n’urubanza yarezwemo mu nkiko.

Ibyo aregwa byose Netanyahu avuga ko ari ibinyoma bizamurwa n’abadasha ko akomeza kuyobora Israel. Ngo babiterwa n’inyungu za Politiki.

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 thoughts on “Netanyahu asaba Inteko kumuha ubudahangarwa ngo adakurikiranwa mu nkiko”
  1. Ibibera muli politike kenshi usanga bisekeje.Parliament ishinzwe gushyiraho amategeko.Ibyerekeye Ubucamanza bikareba Judiciary.None Netanyahu arasaba Parliament ngo imurwaneho yegufungwa.
    This is bizarre.Niyo Parliament yatuma adafungwa,imana yo ntabwo yamuhanaguraho ibyaha yakoze.
    Byaba byiza yemeye ibyaha,akihana ntazongere.Nicyo imana idusaba niba dushaka kuzaba muli paradizo iteka ryose.Ikibabaje nuko usanga imbere y’inkiko abantu hafi ya bose bahakana ibyaha.
    Ndetse bamwe nka Mugesera,ugasanga bambaye amashapule,nyamara banga kwemera ibyaha bakoze.Kwemera icyaha niyo nzira ya mbere ituma Imana itubabarira.Tuge tumenya uko imana ikora.

  2. @ Hitimana,urakoze kutwibutsa ukuntu Dr Mugesera Leon ajya kuburana yambaye Ishapule nini cyane nyamara akaburana ahakana ibyaha ashinjwa.Nibyo koko,benshi bibeshya ko kwambara ishapule,kuyitunga mu nzu cyangwa mu modoka byabarinda ibyago.Mu Cyongereza babyita “Talisman”.
    Nkuko bible ibisobanura neza,biriya ntacyo byagufasha.Ndetse ibifata nka idolatry.Ikavuga ko Imana ari umwuka kandi abayisenga bagomba kuyisenga “mu mwuka”.Nukuvuga nta kintu bifashishije.

    1. Gusa ngewe mbabazwa n’ibyo uyu mugabo akorera Abanyepalestine.Ibyo ISRAEL ikorera Palestinians ni urugomo rukabije.Ikwiye kugabana nabo buriya butaka,ndetse bakagabana n’umujyi wa Yerusalemu nkuko United Nations Resolution nomero 181 yo mu mwaka wa 1947 ivuga.Ibyo kuvuga ko ari “ubwoko bw’Imana” sibyo.Kera koko,Imana yirukanye abaturage bali batuye kiriya gihugu (Canaanites),igiha Abayahudi ibakuye mu Misiri,ahagana mu mwaka wa 1400 mbere ya Yesu.Ariko kubera ko banze kumvira Imana,ndetse yakohereza Umwana wayo nawe bakamwica mu mwaka wa 33 Anno Domini,byatumye ibakuraho amaboko.Kugeza n’ubu ntibemera ko Yesu ari Umwana w’Imana.Muli Yohana 3,umurongo wa 16,havuga ko umuntu wese utemera Yesu Imana itamwemera kandi atazabona ubuzima bw’iteka.Ikindi kandi,nubwo Israel izi kurwana,Imana irabitubuza,ndetse ikavuga ko abantu bose barwana izabica ku munsi wa nyuma.Bible isobanura Impamvu kera Imana yabemereye kurwana.Nkuko tubisoma muli Gutegeka/Deuteronomy 20 imirongo ya 17 na 18,Imana yagirango “birukane Canaanites”,kubera ko basengaga ibigirwa-mana.Ariko Yesu aje ku isi,yahinduye ibintu.Yasabye abakristu nyakuri kutarwana,ndetse bagakunda n’abanzi babo.Muli make,hari amategeko yarebaga gusa Abayahudi,atareba Abakristu nyakuri.Urugero,Imana yategetse abagabo b’Abayahudi bose gukebwa.Ariko Isezerano Rishya rivuga ko gukebwa atari ngombwa k’umukristu.
      It is facultative.

Leave a Reply

Your email address will not be published.