Spread the love

Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati, biravugwa ko yarekuwe nyuma y’iminsi itatu afunzwe akekwaho gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Ndimbati uzwi muri filime y’urwenya ya ‘Papa Sava’ yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mbere yo kujya gufungirwa kuri Sitasiyo y’uru rwego ya Rwezamenyo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry icyo gihe yavuze ko Ndimbati akekwaho icyaha cya gusambanya umwana.

Ni nyuma y’uko hari umugore witwa Kabahizi Fridaus washinjaga Ndimbati kumusindisha, mbere yo kumutera inda yavutsemo impanga z’abakobwa. Uyu mugore ukomoka mu karere ka Gisagara yavugaga ko Ndimbati yamuteye inda afite imyaka 17 y’amavuko.

Uyu yavugaga ko icyo yifuza ari uko Ndimbati yita ku bana babyaranye, dore ko yamushinjaga kumutererana.

Amakuru avuga ko Ndimbati yarekuwe kuri uyu wa Mbere.

Amashusho yagiye hanze yerekana uyu mugabo atwaye imodoka, ari kumwe n’abanyarwenya batandukanye hano mu Rwanda barangajwe imbere na Kanyombya.

Uyu mugabo biravugwa ko yarekuwe nyuma y’amakuru yavugaga ko Fridaus baba barabyaranye yaramaze kuzuza imyaka y’ubukure.

Leave a Reply

Your email address will not be published.