Spread the love

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yangiye umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba gusezera mu ngabo za kiriya gihugu nk’uko yari yabitangaje.

Kuwa 8 Werurwe 2022 ni bwo Gen Muhoozi yatangaje ko asezeye mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka 28.

Kuri Twitter ye yagize ati: “Nyuma y’imyaka 28 ndi mu kazi mu gisirikare cyanjye nkunda cyane, igisirikare cya mbere ku Isi, nejejwe no gutangaza ko nsezeye. Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi!”

Yunzemo ati: “Mfitiye urukundo n’icyubahiro byonyine abo bagabo n’abagore bose b’ibihangange baharanira ubuhangange bwa Uganda buri munsi.”

Gen Muhoozi ntiyigeze atangaza impamvu yahisemo gusezera, gusa yafashe iki cyemezo mu gihe hari amakuru menshi avuga ko yitegura gusimbura se Museveni ku butegetsi.

Bivugwa ko nta gihindutse muri 2026 ashobora kuziyamamariza kuyobora Uganda.

ChimpReports yavuze ko yamenye ko nyuma y’ubutumwa Muhoozi yanditse kuri Twitter bwahise busakara ahantu hose, se Museveni yahise amuhamagara akamusaba gukomeza kuba mu gisirikare.

Bivugwa ko Museveni yanahise amenyesha abayobozi bakuru mu ngabo za Uganda gukomeza gufata Gen Muhoozi nk’umusirikare wa UPDF ukiri mu kazi.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ni we uyoboye ibikorwa Ingabo za Uganda zirimo muri Congo Kinshasa byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF.

Mu mwaka ushize uyu musirikare yari yatangaje ko ashobora gusezera mu ngabo za Uganda, kubera umwuka mubi wari hagati ye na Minisiteri y’Ingabo za Uganda.

Icyo gihe yasabaga iyi Minisiteri miliyari 20 z’amashiringi ya Uganda yo kuvugurura imibereho y’abasirikare ba UPDF, akavuga ko natayahabwa azahita asezera mu gisirikare.

Ati: “Twebwe [Ingabo zirwanira ku butaka] twasabye miliyari zonyine z’amashiringi ngo dukemure ibibazo by’amacumbi, imibereho myiza n’umutekano i Bombo (ku cyicaro gikuru cya UPDF), mu kigo cya Makindye no kuri Brigade y’imodoka z’intambara i Nakasongola; gusa agatsiko k’abagizi ba nabi kari muri Minisiteri y’Ingabo kari kuturwanya.”

Aganira n’inshuti ze yunzemo ati: “Ibibazo by’abasirikare banjye nibiramuka bidakemutse nzasezera mu gisirikare bitarenze umwaka utaha. Nzaba nkimazemo imyaka 28.”

ChimpReports yavuze ko amafaranga Gen Muhoozi yasabaga Minisiteri y’Ingabo za Uganda yayahawe.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko yumvira se akisubira ku cyemezo yari yafashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.