Spread the love

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yamaze kugera i Kigali hano mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Mu minota mike ishize ni bwo Museveni yageze hano i Kigali.

Mu masaha yashize ni bwo Perezida Museveni yahagurutse i Kampala na kajugujugu y’Igisirikare cya Uganda (UPDF) yamugejeje i Kabale.

Museveni yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna aho yabanje gusuhuza abaturage, mbere yo gufata urugendo ruza i Kigali anyuze iy’ubutaka.

I Gatuna yakiriwe n’itsinda ryari riyobowe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Eng. Erneste NSABIMANA wari kumwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Maj. Gen (Rtd) Robert Rusoke cyo kimwe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille.

Abandi bamwakiriye barimo umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, Anne Katusiime ukora muri Ambasade ya Uganda i Kigali, Defence Attaché muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Maj. Gen. Emmanuel Burundi Nyamunywanisa na Col.Deo Rusanganwa uyobora Brigade ya 501.

Umukuru w’Igihugu cya Uganda yaherukaga mu Rwanda mu myaka itanu ishize, dore ko yaherukaga muri 2016 ubwo yari yahitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Byari mbere y’uko umubano wa Uganda n’u Rwanda uzamba kubera ibirego buri gihugu cyashyiraga ku kindi.

Umubano w’ibihugu byombi wongeye gusubira mu buryo muri uyu mwaka, bigizwemo uruhare n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kanerugaba, unayobora ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Byari mbere y’urugendo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Uganda ubwo muri Mata yitabiraga isabukuru y’imyaka 48 ya Muhoozi, nyuma y’imyaka ine na we atagera muri Uganda.

Perezida Museveni yageze mu Rwanda ahasanga abandi banyacyubahiro batandukanye, barimo nk’Igikomangoma Charles wa Wales, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe Boris Johnson w’u Bwongereza, Perezida Muhammadu Buhali wa Nigeria, Nana-Akufo Addo wa Ghana n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.