Spread the love

Abatuye ku isanteri ya Kabaya mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe n’ihenduka ry’urumogiku buryo n’urw’ ijana ruboneka. Ibi bibatera impungenge ku mutekano bagahitamo guhongera abarunywa ngo batabahemukira.

Aba baturage bavuganye na KIBERINKA nta n’umwe washatse ko imyirondoroye itangazwa ku bwo gutinya abarunywa n’abo bita abapushayi bavuga ko babagirira nabi bamenye ko bagize icyo batangaza.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 twahaye izina rya Claude yavuze ko “ Ubona abana benshi bato hano bakanuye amaso ni urwo rumogi baba banyoye kuko muri iyi minsi n’urw’ijana ruraboneka. Ni ikibazo ku mutekano wacu kuko ubona ko n’ubujura muri iyi santeri bwiyongereye.”

Mugenzi we avuga ko atazi neza uko igiciro cy’ibure y’urumogi gihagaze muri iki gihe. Gusa abona ko “ Ibivugwa ko rwaba ruhendutse muri iki gihe byashoboka kuko n’abana batagira icyo bakora ubona ko bashobora kuba basigaye barunywa. Twari tuzi ko ibure igura amafaranga magana atatu ariko iyo mu ishyamba rya Bugese bacomera (banywera urumogi) baba bariyo ari benshi.”

Barabatinya, utabahongeye agataha kare

Undi muturage wo kuri iyo santeri, yavuze ko “ Njye nzi n’abarunywa ariko  ntacyo nabivugaho, batazanyitemera cyangwa bakazaza kunyiba.”

Undi muturage we yavuze ko uru rumogi rushobora kuba mu bituma hari n’abana bato basigaye bategerwa mu nzira bagafatwa ku ngufu.

Uyu ati “ None se umukobwa wa Zakayo ntiyafashwe n’uwitwa Kibisi na we wagira ngo yari yanyoye urumogi. None se ni gute umuntu utekereza neza yahura n’umwana mu gitondo kare agahita ayora agashyira hasi akamufata ku ngufu? Bifite ingaruka.”

Uyu muturage yakomeje avuga ngo “  Urwo rumogi kuba bari kurubona byoroshye nicyo gituma ubona bamwe basa n’abatagitinya, ejobundi umwe yaragiye abwira umugabo witwa Labani ngo namugurire inzoga ngo nabyanga azamwiba. Undi arazimuha da! Ubu noneho aho bigeze nitwe turi kwigura ngo batatwiba? Ubu noneho harimo n’udukobwa duto, turiya ngo mugusamuza telefoni turakaze cyane, no gutema umuntu twabikora. Hari nk’akitwa Salama ko ni karahabutaka, ko na gasaza kako ni babi cyane ntibahusha.”

Abayobozi mu nzego z’umutekano muri manda ishize, bakunze kuvuga ko isanteri ya Kabaya irimo urubyiruko rwinshi rutagira icyo rukora bityo ko biri mu bitiza umurindi umutekano muke.

Umuyobozi w’Isibo irimo igice kimwe cya Santeri ya Kabaya,  Simpenzwe Jean Pierre avuga ko ubwiyongere bw’abateza umutekano muke bwaba buterwa n’izo nsoresore zishaka ayo kujya kugura ibyobyabwenge nk’urumogi, harimo ko n’inzoga z’inkorano muri ako gace ari nyinshi.

Simpenzwe ati “ Kujya kwiba ni uko ntacyo baba bakoze ngo bakore ku ifaranga kandi bamwe wasanga baba bagize taki bagahitamo gupfumura amazu, kwambura n’ibindi bitemewe. Uko biri kose iby’igiciro byo simbizi ariko abarunywa bo ntibabura, urebye hariya muri ririya shyamba rya Bugese ntihajya habura abantu utamenya ibyo baba bakorayo.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwo bigeze aho abaturage nabo bijujutira abo banywa urumogi, ari igihe cyo gukora ubuvugizi mu nzego z’umutekano, hagakorwa umukwabu ukomeye mu rwego rwo gushaka umutekano w’iki kibazo.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.