Spread the love

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku cyumweru rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umusaza w’imyaka 72 icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 34 ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku italiki 10 Gashyantare 2022 mu ma saa cyenda z’amanywa, gikorewe mu Mudugudu wa Buhama, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko uyu musaza yashutse umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe amujyana mu nzu amubwira ko agiye kumuha ibiryo aramukingirana.

Nyuma yo kumukingirana ngo yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato, aza gufatirwa mu cyuho na musaza w’uwo mukobwa nyuma y’uko yari abonye ko mushiki we yagiye mu nzu y’uwo musaza agatindamo.

Bushingiye ku ngingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uwo musaza igihano cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Urukiko rwategetse ko uregwa afungwa imyaka 16 agatanga n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2 000 000frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published.