Spread the love

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin yatangaje ko ku isi nta ngoro n’imwe y’ubutabera yigeze ikorerwamo ubwicanyi, bityo kuba urwahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rugizwe urwibutso rwa Jenoside hari amasomo y’ingenzi bikwiye gusiga.

Yavuze kandi ko kuba mu mateka y’isi icyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri ruhindutse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakagombye kuba barahaboneye ubutabera, bikwiye gutanga isomo ryo guca umuco wo kudahana kuko ariwo woretse imbaga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ibi yabitangaje ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri y’abarenga 800 bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri ubu ni Umujyi wa Musanze, n’abari batururutse muri Superefegitura ya Busengo mu karere ka Gakenke bahunze ubwicanyi bakorerwaga.

Abo bakusanyirijwe mu rukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri babwirwa ko bari bucungirwe umutekano, cyangwa bagahungishirizwa muri Zaire ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko birangira bishwe.

Nyuma gato y’uko Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA, rwakomeje gutangirwamo ubutabera, ariko abafite ababo biciwe muri urwo rukiko bavuga ko byabashenguraga cyane none kuba rugizwe urwibutso babyakiriye neza.

Mu buhamya bw’abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro, bavuze ko iyo hatabaho ubwitange bw’ingabo zahoze ari iza RPA zabarokoye nta n’umwe wari kurokoka.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yagarutse ku mwihariko w’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagaragaje ko benshi mu bategetsi bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa bahavukaga ari nayo mpamvu Abatutsi batotejwe kugera kera, bakanicwa.

Yijeje ko aya mateka azakomeza kubungabungwa.

Abaturage bongeye gusabwa gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itaraboneka y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ku rwibutso rushya rwa Musanze, biteganyijwe ko hazakurikiraho icyiciro cya kabiri cyo gushyiramo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published.