Spread the love

Kuva mu 2012, abaturage bagera kuri 27 mu murenge wa Nkotsi basiragira mu nzego z’ubuyobozi bishyuza asaga miliyoni ebyiri, akomoka ku ngurane z’ibyabo byangijwe hakorwa hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi MukungwaII-Nyakinama.
Ku rutonde rurerure rw’abantu ku giti cyabo n’ibigo bagera kuri 27 hariho abazima, abapfuye ndetse n’abimutse. Bose bishyuza Frw 2, 808,303. Abakiriho bavuga ko abameya bamaze gusimburana gatatu kandi buri meya amenyeshwa ikibazo cyabo; bakongeraho abayobora umurenge wa Nkotsi n’akagari ka Bikara; ndetse ngo n’abadepite babasuye babwirwa icyo kibazo.

Twambazimana Protais utuye mu Mudugudu wa Kabaya, avuga ko ntako batagize ngo bishyurwe ariko ntacyo byatanze kuko ngo ahubwo basiragizwa ndetse ngo bigeze no kubibwira abadepite bari babasuye. Ati “ Njye bagombaga kunyishyura Frw ibihumbi 35 bambariye akomoka ku nsina n’indi myaka yanjye bangirije ubwo bakoraga umuyoboro w’amashanyarazi hano ariko narahebye. Iki kibazo buri gihe iyo tukibajije, batwizeza ko bigiye gukemuka, ubundi bigahita birangirira aho. Ubuyobozi burakizi kuko uko busimburanye turakibumenyesha. Ku murenge iyo hari buze nk’abayobozi bakuru, bahita badutumaho, ngo amafaranga agiye kuza kugira ngo tutakivuga, twararambiwe kuko urumva bamwe bapfuye batayabonye.”

Mu kubara ingaruka z’uko gutinda, Twambazimana agira ati, “ Ibaze nawe ibintu byo mu 2012 bitarakemuka, ubu se insina batemye iba imaze kwinjiza angahe? Ibyo twakuraga mu byangirijwe twarabihombye, birumvikana ko hari icyagabanutse mu byo twinjizaga. Harimo akarengane, Leta yadufasha tugahabwa ingurane zacu.”
Undi muturage witwa Mukarurangwa Belancille na we utuye mu Mududgu wa Kabaya, avuga ko kubera igihe gishize ategereje ingurane, atibuka neza ayo yishyuza. Ati “ Njye ndisaziye sinibuka n’ayo nishyuza. Bampaye make bambwira ko andi bazayampa, menya ari Frw 35, 000. Aho bashyize ipoto, hari ibishyimbo, amateke n’insina ibyo byose narabihombye. Dusaba ko batwishyura rwose twarategereje amaso ahera mu kirere.”

Naho Uwubuntu Berthilde utuye mu Mudugudu wa Kindiki, avuga ko yatemewe igiti cya avoka cyamufashaga gutunga umuryango we, akaba yishyuza amafaranga ibihumbi 140. Ati “ Icyo gihe bubaka amashanyarazi, bantemeye ibiti by’imbuto birimo: Avoka, imyembe, igiti cy’ipera. Aho hari ibishyimbo n’ibigori. Nta mpamvu batubwira ituma batatwishyura. Icyo giti cya avoka nicyo nakuragaho mitiweli, abana bakeneye minerivali njye ndisaziye sinshoboye gupagasa, ndengerwa n’ibyo ntunze.”

Nyuma yo gutangazwa n’uburyo icyo kibazo gishaje, umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Jeannine Nuwumuremyi avuga ko agiye kugikurikirana. Ndlr: bitandukanye n’abamubanjirije
Ku murongo wa telefoni ati “ Ntabwo twavuga ko abo baturage baheba amafaranga yabo. Bisaba ko duhura nabo, tukabavugisha tukumva ikibazo cya buri umwe uko giteye. Tugiye kugikurikirana dufatanyije na REG twumve uko biteye.”

Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, riteganya ko indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 120 uhereye igihe yemerejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere cyangwa Minisiteri bireba. Iyo icyo gihe kirenze, iyimurwa riba ritaye agaciro keretse uwimurwa n’uwimura babyumvikanyeho.
Si ko byagenze kuri bano baturage ba Nkotsi na Bikara, kuko umuyoboro wubatswe hatabanje gutangwa ingurane (indishyi ikwiye). Iki ni ikibazo gikomeza kumvikana mu baturage hirya no hino mu gihugu nyamara amabwiriza agenga uko bikemurwa arasobanutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published.