Spread the love

Umukecuru witwa Niyongira Placidie wahoze ari umuforomo akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko amasambu ye atatu yatejwe cyamunara mu ibanga, yayirwanya agakatirwa gufungwa imyaka ibiri isubitse. 

Uyu mukecuru atuye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze; ariko amasambu yo aherereye mu Mudugudu wa Kigasa, Akagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko.

 Niyongira yagombaga kwishyura amafaranga ibihumbi 717,150 aturuka ku rubanza yaburanaga n’Akarere ka Musanze n’Ikigo Diana Fossey Gorilla Fund/ Centre de Recherche de Karisoke yatsinzwe. We avuga ko yari amaze kwishyuramo ibihumbi 300, ariko bararenga bamugurishiriza amasambu atabizi.

Ni rubanza nomero RAD0020/010/TGI/MUS rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuwa 11 Ugushyingo 2011.

Yaratsinzwe ategekwa kwishyura indishyi ko yashoye abavuzwe haruguru mu manza gusa ngo ” Mu gihe nashakaga ubwishyu, mu 2015 sinamenye ko amasambu yanjye atatu yatejwe cyamunara n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Elie Irakiza hashakishwa ubwo bwishyu. Nta piganwa ryabaye, sinabimenye, nagiye kumva numva bambwira ngo nimve mu masambu yanjye, ngo undi muntu yarayegukanye muri cyamunara. Ni igitangaje kuba umuntu umwe ari we wayegukanye, ibindi nkabibwirwa n’abakomisiyoneri.”

Niyongira avuga ko ubwo yari agishakisha ayo yishyura Karisoke n’Akarere ka Musanze, mu 2018 nibwo yakuwe mu masambu ye abwirwa n’uwitwa Cyprien Nzabarinda ko yayaguze muri cyamunara.

Yagize ati ” Njye sinari mbizi ko hari cyamunara kuko ntaho byatangajwe. Nabajije niba hari amatangazo yanyuze mu binyamakuru ndabibura. Nabajije no ku kagari niba hari itangazo ryatanzwe ko imitungo yanjye igiye gutezwa cyamunara, bambwira ko nta tangazo babonye. Byakozwe mu ibanga, nanjye ntibamenyesheje…”

Akomeza agira ati ” Uwaguze yambwiye ko ngo cyamunara yabayeho muri Mata kuwa 29 mu 2015, sinigeze nanga kwishyura. Ikimenyimenyi mu 2016 nishyuye Karisoke Frw ibihumbi 300 nari nabonye muri 600 ngomba kubishyura. Nyuma baraje bagurisha amasambu, asigaye barayatwara, akarere n’urukiko hari ayo nari kubaha, ibyo byose barabijyanye abo muri Karisoke.”

Gukatirwa gufungwa imyaka ibiri isubitse

Niyongira avuga ko urukiko rw’ibanze rwa Busogo rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri isubitse, rumuhamya ko yigometse, yanze kwishyura indishyi yaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze.

Avuga ko umwanzuro uvuga ko ibye bigomba kugurishwa muri cyamunara kandi atarigeze agaragaza ubushake buke bwo kwishyura indishyi yaciwe.

Uyu mukecuru asaba ko ubuyobozi bwamurengura, cyamunara igateshwa agaciro kuko itubahirije amategeko, akishyura amafaranga asigaye y’indishyi, agasubirana amasambu ye.

Yagize ati ” Urumva njye n’uwo muhesha w’inkiko Elie simuzi. Numvise ko byanditswe n’uwitwa Mpirikanyi Gaspard, ni inshuti ye baragendana. Nabasabye ko bampa izo mpapuro za cyamunara, barazinyima. Njye ndashaje sinzi iby’amategeko, bo bakoze ibyo bashaka mu masambu yanjye.”

Abajijwe niba nta rundi rwego yitabaje, yagize ati ” Nagiye kuri RIB kuri gurupoma ndega abateje cyamunara amasambu yanjye ariko barambwira ngo nzanjye mu rukiko, ngo ibyo ndegera byarashaje. Ibaze na we koko muri iki gihugu harimo akarengane ni uko abenshi babura abo babwira. Ni gute umuntu yateza cyamunara kandi mu 2016 nari narabonye ibimenyetso bishya, ndi kuburana. Bitwaje ko ari abanyamategeko barandenganya kuko njye nta mabaraga mfite. Biriya bintu birimo ruswa, nta kubahiriza amategeko kwabayeho.”

Mu nyandiko dufitiye kopi, ivuga ko RIB ikorera i Musanze yakiriye ikirego cya Niyongira Placidie gisaba gutesha agaciro cyamunara kuwa 10 Nzeri 2021. Atannga impamvu zemeza ko iyi cyamunara ari baringa: Nta nyandiko igaragaza urutonde rw’abapiganwe, amafaranga bagiye batanga, abo ari bo n’imikono yabo n’ibindi ajora byaranze iyo cyamunara.

Avuga ko yimwe impapuro za cyamunara, akazihabwa na MAJ zikavuga ko isambu imwe yapiganiwe muri cyamunara, igatsindirwa n’uwitwa Nzabarinda Cyprien ku Frw 300,000, indi Frw 100, 000 naho iya gatatu akaba Frw 110,000 nabwo akegukanwa n’umuntu umwe.

Uyu wahoze ari umuforomo akaba ari mu kiruhuko avuga ko yiteguye kwishyura abo yashoye mu manza nk’uko urukiko rwamutegetse, akamagana abamutereye cyamunara amasambu ye kandi ataranze gutanga ubwishyu.

Tariki 22 Nzeri 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Jeannine Nuwumuremyi yabajijwe ibirebana n’iki kibazo, ariko nta gisubizo aratanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.