Spread the love

Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo ko iherutse gufata amacupa 1,225 y’amavuta atemewe ahindura uruhu.  Ivuga ko ariya mavuta yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Mujyi wa Kigali, n’ahandi mu Rwanda hagamijwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda.

Mu bicuruzwa byafashwe harimo amavuta yo kwisiga, amasashe n’ibiribwa, byafatiwe mu maduka atandukanye.

Hari abantu  20 bafatanywe biriya bicuruzwa bitemewe barimo kubicuruza.

Bose bafashwe ku wa Mbere tariki 21 Nzeri, 2021.

Umwe mu bagabo babifatiwemo avuga ko yabicuruzaga mu buryo bw’abazunguzayi ndetse n’undi mukobwa nawe yemera ko yabikoraga muri ubwo buryo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko bariya bantu bafashwe kandi ko n’abandi bazabikora bazafatwa, byose bigakorwa bigamije gukumira magendu no kurinda ubuzima bw’abisiga ariya mavuta afite ibinyabutabire byangiza umubiri.

CP Kabera yagize ati: “ Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara urutonde rw’amavuta atemewe mu Rwanda kandi byagiye bimenyeshwa abaturage inshuro nyinshi. Ni cyo kimwe n’amasashe yaciwe mu Rwanda kubera ukuntu yangiza ibidukikije, turagira inama abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu cyangwa gucuruza ibintu bitemewe.”

Yibukije abantu ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka ku bukungu bw ‘Igihugu.

Yavuze ko usibye kuba binazana ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ku isoko ryo mu Rwanda,  bihombya ubicuruza kuko iyo afashwe ibicuruzwa bye birafatirwa akanacibwa amande.

Yasabye abaturage gukurikiza amategeko bakirinda ubucuruzi bwa magendu no gucuruza ibitemewe.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Abafashwe barimo abagabo abagore, abasore n’inkumi(Photo@Rwanda National Police)

Icyo amategeko ateganya kuri ibi byaha:

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza;  gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Leave a Reply

Your email address will not be published.