Spread the love

Umusaza uri mu kiruhuko cy’izabukuru aratabaza inzego z’ibanze ngo zimuheshe inzu ye, imaze amezi icyenda irimo ibikoresho by’umunyakanada utamwishyura ntanamusubize inzu ye. Yasizemo imbwa n’umukozi , ariko ngo aramwishyuza akamutuka. Imodoka ebyiri zuzuye parikingi ku buryo uyu musaza we atabona aho aparika iye.

Isabwe Venuste bakunze kwita Padiri, ni umukambwe w’imyaka 78 uba wenyine mu nzu, nyuma yo gutangira ikiruhuko cy’izabukuru. Atuye mu mudugudu wa Kabasengerezi, akagari ka Kabasengerezi mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge.

Uyu musaza avuga ko amaze amezi icyenda adakora ku ifaranga, kuko umuzungu ALAN RASQUINA ukomoka muri Canada yamwishyuye amezi atandatu agahita agenda. Mu masezerano bagiranye, inzu yagombaga kwishyurwa ibihumbi 200 mu kwezi. Miliyoni imwe na 200 yamuhaye muri Nzeri 2020 yarangiye tariki 15 Werurwe 2021, nyirinzu ahita akupa amazi n’umuriro nk’uko biri mu masezerano. Kugeza ubu ntarongera kumubona ngo amwishyure andi cyangwa amusubize inzu ayihe abandi bamwishyura.

Uwo muzungu bavugana kuri telefoni bakanagirana ibiganiro kuri Watsapp, ariko ibiganiro bagirana aba amutuka amwita umusazi.

Padiri anahangayikishijwe no kuba atakigira aho aparika imodoka ye, kuko uwo muzungu yahasize ize ebyiri zambaye ibirango byo mu gihugu cy’u Burundi. Zombie ni amajipe, imwe yambaye BU A 2900 A, indi yambaye BU C 2574 A.

Uyu wari umukozi wa Leta akaza gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1999, avuga ko inzego yitabaza zimuteregana. Ati , “ku murenge wa Muhima bambwiye kujya ku kagari, mudugudu arantuka ngo ninjye ku mukuru w’isibo, ngiye muri RIB bayohereza mu bunzi”.

Mu biganira Alan atuka Padiri

Tariki 29 Nzeri 2021, ubwo Padiri yandikiraga Alan amwibutsa ayo agomba kumwishyura (1.550.000), umuzungu yamwise umusazi, amugira inama yo kujya kwivuza, ngo kuko yakupye amazi n’umuriro mu nzu.

Ati, “Je vous conseille d’aller vous faire soigner. Depuis plus de 6 mois et jusqu’à ce jour vous n’avez toujours pas branché l’eau et l’éléctricité pour la maison inhabitable”.

Amubajije igihe azamusubiriza inzu ye, umunyakanada asubizanya uburakari agira ati, “Nudafungura umuriro n’amazi wakupye kuva tariki 16 Werurwe 2021, ntacyo nkugomba. Ufite ikihe kibazo? Si ngombwa gukomeza amatiku, icyo gukora urakizi”

Vous avez coupé l’alimentation d’eau et d’éléctricité de la maison depuis le 16 mars 2021. Tant que vous n’aurez pas rebranché ces deux utilitaires je ne vous dois absolument rien. Quel est votre problème? Inutile de continuer vos diatribes. Vous savez quoi faire”.

Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018  ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi……, riteganya uburyo ibintu n’imitungo y’umupangayi bifatirwa. Ingingo ya 231 yaryo  ivuga ku “ Ifatira ry’ibyimukanwa by’utishyuye ubukode”.

Igira iti, “ Iyo ukodesha inzu, umurima cyangwa ibindi bintu yanze kwishyura ubukode, nyir’umutungo ukodeshwa ashobora gusaba umuhesha w’inkiko gufatira ibintu byimukanwa, ibihingwa cyangwa ibindi biri muri uwo mutungo by’ukodesha ndetse n’ibyahakuwe atabyemeye. Ubwo bubasha buhabwa kandi uwakodesheje nawe agakodesha abandi ariko ntibamwishyure. Akimara gusaba umuhesha w’inkiko gufatira, uberewemo umwenda agomba guhita atanga ikirego cy’iremezo mu rukiko rubifitiye ububasha mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunanai (48) kugira ngo hemezwe umwenda aberewemo. Iryo fatira rigumaho, keretse iyo muri urwo rubanza uwafatiriwe asabye ko rivaho akabyemererwa n’urukiko. Urubanza rwa burundu ku kirego cy’iremezo rutuma ifatira rihinduka ifatirabwishyu iyo uwareze atsinze. Bene urwo rubanza ruburanishwa mu buryo bw’ikirego cyihutirwa”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.