Spread the love

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwatangaje ko bwo na FARDC badafite ubushobozi bwo guhangana n’umutwe wa M23.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, mu kiganiro n’abanyamakuru n’ibitangazamakuru bikorera i Kinshasa.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’ukwezi inyeshyamba z’umutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Bunagana ndetse n’ibindi bice bitandukanye byo muri Terirwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi bice byose izi nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zabyigaruriye nyuma y’imirwano ikaze yazisakiranyije n’Ingabo za Congo Kinshasa, imitwe irimo FDLR iri kuzifasha ndetse n’Ingabo za MONUSCO.

Iyi MONUSCO abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru bakomeje kuyikoma bavuga ko mu bushobozi bwayo ntacyo yigeze ikora ngo ibashe guhagarika inyeshyamba za M23.

Umuvugizi w’ubu butumwa aganira n’itangazamakuru, yavuze ko yaba bo cyangwa RDC nta bushobozi bafite bwo guhashya uriya mutwe.

Ati: “Nta bushobozi bushoboka bihagije dufite. Igisirikare cya Congo na cyo ntigifite ubushobozi buri ku rwego cyifuza. Ntabwo dufite, bitandukanye n’ibyo rimwe na rimwe mwibaza ko hari abasirikare ibihumbi batagira icyo bakora.”

Umuvugizi wa MONUSCO yemeje ko nta bushobozi bwo guhangana na M23 ubu butumwa bufite, nyuma y’igihe gito Bintu Keita ubuyobora atangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nyinshi nk’iz’igisirikare cy’umwuga.

Bintou yabimenyesheje abagize akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku wa 29 Kamena 2022, baganiraga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Mu mirwano ya vuba cyane, M23 yitwaye cyane na cyane nk’igisirikare gisanzwe aho kuba umutwe witwaje intwaro. M23 ifite imbaraga z’igisirikare n’ibikoresho bihambaye.”

Muri ibi bikoresho, yavuzemo intwaro za Mortar zirasa kure, Mashinigani ndetse n’ibindi byahanura indege.

Yunzemo ati: “M23 yongereye ubushobozi bugezweho ndetse n’ibikoresho, cyane nka Mortar zirasa kure, mashinigani ndetse n’uburyo bwo kurasa indege.”

MONUSCO cyakora cyo ivuga ko iyo itahaba kuri ubu M23 iba inagenzura Umujyi wa Goma, bityo ko abayijora nta kuri bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published.