Spread the love

Minisitiri w’ubutgetsi bw’Igihugu, gatabazi Jean Marie Vianney, yakeje amakipe ya Gicumbi na Etoile de l’est yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cyambere y’umupira w’amaguru mu Rwanda azavuga ko zigomba kuba zifite ibishoboka byose kugirango zizitware neza.

Mu mikino ya 1/2 ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri yabaye kuri uyu wa Kabiri, Etoile de l’est ku kibuga cyayo yari yakiriye Amagaju y’i Nyamagabe.

Ikipe ya Etoile de l’est ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 52, igitego cyatsinzwe na Bugingo Jean Pierre kuri Coup-Franc.

Amagaju yakinaga ari abakinnyi 10 kuva ku munota wa 51, yaje gutsinda igitego cyo kwishyura kuri Penaliti, nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu Rukundo Protogene.

Iminota 90 y’umukino yaje kurangira ari igitego 1-1, hiyambazwa penaliti ikipe ya Etoile de l’est itsinda Amagaju penaliti 6-5.

Undi mukino wa 1/2 wahuje ikipe ya Gicumbi na Heroes i Gicumbi, urangira Gicumbi igarutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Heroes ibitego 2-1.

Etoile de l’est yo mu Karere ka Ngoma na Gicumbi yo mu Karere ka Gicumbo zije ziyongera ku yandi makipe menshi asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cyambere ariko adasiba gutaka ibibazo by’ubukene kubera ingengo y’imali nto zihabwa n’Uturere zibarizwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.