Spread the love

Umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, aho wamaze gufata ikibuga cy’indege nto cya Rwankuba ndetse n’ibitaro bya Rwankuba, byombi biherereye muri Gurupoma ya Bweza muri Teritwari ya Rutshuru.Automatic word wrap

Ibinyamakuru bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo na Radio Okapi ya LONI biremeza ko uyu mutwe wa M23 wafashe iki kibuga cy’indege nto nyuma yo gukozanyaho na FARDC.

Biramutse ari impamo ko ari uko byagenze, byaba biha M23 amahirwe menshi yo guhagarika inzira y’ikirere ingabo z’igihugu zihanganye nabo zakoreshaga mu kubona ibikoresho.

Ikinyamakuru Goma 24 News, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, cyatangaje ko “Ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibitaro biri mu maboko ya M23.”

Iki kinyamakuru cyakomeje kigira kiti “M23 kandi iri kwinjira mu isantere ya Ntamugenga muri Gurupoma ya Bweza mu gihe FARDC na FDLR batangiye guhungira mu Mujyi wa Rubare.”

Iki kibuga cy’Indege cya Rwankuba cyafashwe na M23 gisanzwe kifashishwa na FARDC mu bikorwa by’intambara birimo kugeza intwaro ku basirikare bayo.

Radio Okapi yatangaje ko FARDC nayo yisubije uduce twa Nkokwe, Ruvumu, Rugarama na Rutakara, twari tumaze iminsi turi mu maboko y’umutwe wa M23 tmuri Teritwari ya Rutshuru.

Iyi radiyo ivuga ko utu duce twafashwe nyuma y’imirwano ikaze yabaye hagati ya FARDC na M23 kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022.

Hagati aho ariko, FARDC ntacyo iratangaza ku bivugwa mu gihe yakunze guhakana ko idakorana na FDLR mu guhangana na M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published.