Spread the love

Umutwe wa M23 watangaje ko utiteguye gukurikiza ibyemejwe n’inama yateraniye i Luanda muri Angola yawusabye kuva mu duce twose yafashe, ngo kuko nta handi ufite ho kujya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga ni bwo ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC bahuriye i Luanda mu murwa mukuru wa Angola, mu nama yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Hari ku buhuza bwa Perezida João Lourenço.

Ikibazo cy’umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano na FARDC kiri mu byaganiriweho, binajyanye no kuba Kinshasa ishinja Kigali kuba ari yo iwushyigikiye.

Kuri ubu ibyumweru birakabakaba bine M23 yigaruriye Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo Kinshasa na Uganda.

Uyu mutwe kandi uheruka gutangaza ko hari utundi duce 15 two muri Terirwari ya Rutshuru uri kugenzura; turimo aka Bikenke, Bugina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi na Nkokwe.

M23 kandi iragenzura Kavumu, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashari, Bukima na Musezero.

Inama y’i Luanda cyakora cyo yanzuye ko uyu mutwe uhagarika imirwano, ndetse ugahita uva muri turiya duce twose wafashe.

Umwe mu myanzuro y’iyi nama usaba M23 “guhagarika imirwano” no “kuva by’ako kanya mu bice yafashe” hisunzwe imyanzuro y’inama ya Nairobi.

M23 cyakora cyo binyuze mu muvugizi wayo, Major Willy Ngoma, yatangaje ko ikibazo cyayo ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Congo.

Ati: “Turahava kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro? Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?”

Major Willy Ngoma waganiraga na BBC yunzemo ko biriya biganiro “nta cyo bizageraho”, ashimangira ko we na bagenzi be barwanira ’’impamvu nziza kandi y’ukuri”.

M23 mu busanzwe ivuga ko irwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.

Inama ya Angola yavuze ko bene izi mvugo zuje urwango zitemewe mu karere, isaba abazikoresha [Congo] kubyirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.