Spread the love

M23 yatangaje ko yabonye amakuru ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, bari mu myitozo ikomeye yo kuygabaho ibitero byo kwisubiza ibice biri mu maboko yawo, utangaza ko uzirwanaho.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, M23 yavuze ko FARDC yiyambaje imitwe imwe y’inyeshyamba ya: FDLR, Nyatura, APCLS,FPP, AP na KABIDO ngo bayigabeho ibitero n’ubwo yo yahisemo guhagarika imirwano.

Iri tangazo rivuga ko FARDC ikomeje kwisuganya, yegeranya ibikoresho ndetse n’abasirikare benshi kugira ngo igabe ibitero byo kwisubiza ibice byafashwe n’uyu mutwe wa M23.

Riti “Abarwanyi ba M23 tuzitabara turirinda ibirindiro byacu kugira ngo turinde igikorwa cyose cy’umwanzi kigamije kubyigabiza.”

Mu cyumweru gishize Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, yeruye ko yaba bo ndetse na FARDC badafite ubushobozi bwo guhashya umutwe wa M23.

Ibi byatangajwe na Mathias Gillmann byarakaje bamwe mu Banye-Congo bahise banirara mu mihanda bamagana MONUSCO, bavuga ko ntacyo ibamariye ahubwo ko ibagambanira.

Uyu mutwe wa M23 wo wakunze kuvuga ko ushyigikiye inzira z’ibiganiro ndetse ukaba wanabisubiyemo mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Gatatu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ubutegetsi bwa Congo budashobora kuganira n’uyu mutwe mu gihe cyose utarava muri Bunagana.

M23 yatangaje ko mu gihe nta biganiro na Leta ya Kinshasa, idateze kuva i Bunagana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.