Spread the love

Kwizera Pierrot usoje amasezerano yari afite muri AS Kigali, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports yamaze kumvikana na yo.

Kwizera yaraye agaragaye mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona ubwo AS Kigali yatsindwaga na Etoile de l’Est ibitego 2-0.

Uyu mukinnyi wasoje amasezerano, yari amaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe yakiniraga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yagaragaye mu biro bya Rayon sport asinya amasezerano n’umuyobozi wa Rasyon sport yo gukinira iyi kipe y’ubururu n’umweru .

Kwizera waherukaga kwemerera Rayon Sports ko ashobora kuyikinira mu gihe yaba atongereye amasezerano muri AS Kigali, birangiye yubashye ijambo rye n’ubwo AS Kigali ariyo yamuhaga amafaranga menshi aruta aya Rayon sports kugirango yongere amasezerano

Muri Nzeri 2019 ni bwo Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali ariko ntiyayikinira mu mwaka wa mbere kubera imvune.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu Rwanda muri Mutarama 2015, aho yasinyiye Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.

Muri Kanama 2018, Kwizera yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.