Spread the love

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo, arasaba abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko kurushaho kwirinda no kurwanya ruswa kubera ko ituma igihugu kidindira mu iterambere, abibutsa ko bitakiri bya bindi bya mpana vuba nigendere.

Ibi yabivuze kuwa Kane ubwo komite zo kurwanya ruswa zikuriwe n’umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, zatangiye imirimo.

Atangiza ku mugaragaro izi komite zigiye gukorera mu mafasi y’inkiko zose zo mu Rwanda, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yavuze ko kurwanya ruswa mu nzego z’ubutabera atari amahitamo, kubera ko bidakozwe neza igihugu kidashobora gutera imbere.

Yagize ati ”Ntabwo tugomba kuvuga ngo tugomba kurwanya ruswa nk’ibintu bisanzwe, nka slogan, we have no other alternative. Nta gihugu na kimwe cyateye imbere cyaramunzwe na ruswa. Nk’abakozi b’inkiko ntibikiri bya bindi ngo mpanavuba nigendere.”

Bimwe mu byaha bifitanye isano na ruswa byagaragaye ku bacamanza n’abandi bakozi b’inkiko zo mu Rwanda mu myaka itambutse, harimo guhimba impapuro, guhindura ikirego cy’umuburanyi,gusaba ishimishamubiri  hashingiwe ku gitsina bikozwe n’umucamanza, gutangira ubusa ibya Leta, gutangira ikirego umuburanyi, uburiganya, kwakira ruswa nyirizina, kudindiza amadosiye, kunyereza amagarama y’urukiko, kwakira indonke, kuburanisha urubanza rutaregewe, gusoma imanza zitanditse, kudasomera imanza ku gihe,kubogama, gufata ibyemezo bivuguruzanya murubanza rumwe n’ibindi.

Komite ishinzwe kurwanya ruswa mu nkiko ku rwego rw’igihugu izaba igizwe n’abantu batanu  batorwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, hiyongereyeho umwe mu bagenzuzi bakuru b’inkiko bari basanzwe banafite inshingano yo kurwanya ruswa.

Kuva mu mwaka wa 2005, abakozi b’inkiko 98 bahamwe n’amakosa akomeye afitanye isano na ruswa bituma bahabwa ibihano birimo no kwirukanwa burundu mu mwuga.

Mu 2018 hagiyeho itegeko ryo kurwanya ruswa ryakurikiwe n’amabwiriza ya Perezida w’urukiko rw’ikirenga ashyiraho komite zo kurwanya ruswa mu nkiko zose zo mu Rwanda, zisimbura izariho mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.