Spread the love

Hari amakuru ko Ubwongereza bwegereye u Rwanda burusaba kwakira abimukira babubamo bitemewe n’amategeko, nyuma y’aho bwegereye Kenya kuri iyi dili (deal), ikabutera utwatsi nyuma yo gusesengura ibyayo cyane ku bijyanye n’ikiguzi n’inyungu zayo (cost-benefit analysis).Automatic word wrap

Ikinyamakuru, The Eastafrican cyandikirwa muri Kenya, kivuga ko gifite amakuru yizewe ko Ubwongereza bwegereye u Rwanda nyuma yo kugerageza ibindi bihugu birimo Kenya, bikanga.

U Rwanda n’Ubwongereza kuwa Kane w’icyumweru gishize basinyanye amasezerano bise Migration and Economic Development Partnership, azaba arimo kohereza mu Rwanda abimukira kuri umubare utaramenyekana neza ariko bikaba bivugwa bari mu bihumbi.

Ni amasezerano ataravuzweho rumwe, bamwe barayamagana ariko ba nyir’ukuyasinyaho bavuga ko ari icyemezo cyiza rwose.

Ikinyamakuru The East African kivuga umudipolomate wa Kenya yagihaye amakuru yizeye neza ko ibindi bihugu kitavuze amazina byari byegerewe n’ Ubwongereza ngo byumvikane kuri iyo dili ari ” Ibyo mu karere (ibiyaga bigari) birimo na Kenya ariko irabyanga nyuma yo gusesengura ku by’inyungu n’igishoro izatwara (cost-benefit analysis).”

Uyu mudipolomate yavuze ko kandi Kenya ” Ubusanzwe icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 800, nyinshi ziba mu nkambi no mu bice by’imijyi, n’ubusanzwe dufite umubare munini.”

Uyu ngo yakomeje agira ati ” Ku gusesengura ku by’inyungu n’igishoro iyi dili izatwara, amafaranga atangwa (Frw miliyari 160) ni make ku buryo ntacyo yamara mu gufasha umubare w’aba bimukira. Iyo impunzi ziza kuba zirimo ubushabitsi, ntekereza ko ubu tuba dukize. Birahenda cyane kuzakira.”

Ngo yongeyeho ngo ” Niyo igihugu bacyishyura, amafaranga ajya mu mashuri n’ibindi byo kubitaho. Mu myaka itatu kugeza kuri itanu, ikibazo gihinduka icyawe kubera ko noneho ibyo ukeneye ni ukubaha akazi n’ibindi nkenerwa bya ngombwa ngo babeho neza.”

U Rwanda rusanzwe rwakira abimukira nk’abavuye muri Libya. Indi ngingo itaravuzweho rumwe nanone ni mu 2014 aho rwari kwakira abimukira bavuye muri Israel.

Ubwongereza buremerewe n’ikibazo cy’abimukira aho nk’aho mu 2021 honyine , abagera 28,526 binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe.

Haribazwa niba koko u Rwanda rwaba rudafite imbogamizi nk’izagaragajwe n’ibindi bihugu byanze dili y’Ubwongereza cyangwa niba rwararebye rukabona koko muri ya mvugo imenyerewe muri iyi minsi ngo ” Ndabona byavamo cyangwa ntibyavamo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.