Spread the love

Ku Muyumbu, agace kari mu nkengero za Kigali ariko ko mu karere ka Rwamagana, imyubakire mu iterambere iraboneka ariko ikibazo cy’amazi ni ingutu, ku iriba ryaho amazi aravoma uw’imbaraga, uwa nkeya agategereza.

Nyiraminani niho asanzwe avomera, ariko bigenda birushaho kugorana uko amazi agenda abura mu ngo zo kuri uyu muhana.

Yabwiye BBC ati: “…kubera imbaraga z’abasore nyine bakwigizayo, wabona nta mbaraga ufite ugasubirayo. Ushobora gutonda umurongo ukahamara nk’isaha imwe cyangwa amasaha abiri.”

Mu birometero byinshi uvuye hano ugana iburasirazuba, mu karere Kayonza naho ntibakunze koroherwa n’ibura ry’amazi.

Ibarura ku mibereho y’ingo ryatangajwe mu 2021 rivuga ko 72% by’ingo zo mu mijyi y’u Rwanda zigera ku mazi meza nibura muri 200m na 56% zo mu cyaro zikayageraho nibura muri 500m.

Leta kandi yihaye intego y’uko mu 2024 amazi meza azaba agera ku Banyarwanda bose, nubwo hakorwa byinshi ngo iyi ntego igerweho amazi aracyari ingume kuri benshi.

Sylvere Bahizi w’i Kayonza azinduka kare ujyana igare rye n’amajerikani kuvoma amazi y’isoko mu gishanga muri 4km akayazamukana akayagurisha.

Iri riba ayakuraho risanzwe riha amazi imiryango igera ku 3,000 ku munsi idafite amazi mu ngo.

Bahizi ati : “Ni ukubyuka saa kumi n’imwe ukayavoma ukayapakira ukayazamura. Aka ni akazi kantunze ,mfite icyo mariye abaturanyi nanjye kandi bakampa amafaranga.”

Hejuru ya Bahizi, IRIBA Water Group ni ikigo cyigenga gitunganya amazi kikayagurisha, kivuga ko kigamije kuyageza ku baturage b’amikoro aciriritse.

Ernest Sebera ukuriye iki kigo avuga ko bageza amazi ku bantu 100,000 ku munsi kandi bafite intego yo kuyageza ku bantu 500,000.

Ati : “Abantu ubona aha abenshi ntibashobora kubona amafaranga 2,000 ku munsi yo kugura amazi yo mu macupa. Twe twagerageje gushyira litiro imwe ku mafaranga 100. Ni igisubizo cyabadafite ubushobozi bwo hejuru.”

Bashyizeho uburyo umuntu yivomera amazi yo kunywa akishyura akoresheje ikarita y’ikoranabuhanga ku nzu ntoya bashyize hirya no hino mu mijyi minini ahahurira abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.