Spread the love

Urubuga rwa Twitter rwakuyeho konte (compte) y’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye by’igisirikare akaba n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Iyi konte yari imaze kugira abayikurikira barenga 540.000 yakuweho ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mata 2022, kubera impamvu itaramenyekana. Kuri ubu ujya gushaka ibyo uyu musirikare yatangazaga, nta na kimwe abona, ahubwo asubizwa ko itabaho.

Ubutumwa bwa nyuma uyu musirikare yaherukaga gutambutsaho bwerekeye ibigo binini by’itumanaho bicecekesha abo avuga ko ari abanyakuri. Yagize ati: “Ku baharanira impinduramatwara, abarwanirira ukuri, ukuri, no kureshya kw’abatuye Isi!

Numva bamwe muri twebwe b’amajwi mato bavugira amamiliyoni y’abatagira uruvugiro bibasirwa n’ibigo binini by’ikoranabuhanga ngo baceceke! Nta bwoba! Ukuri kudahakanwa kw’abakandamizwa kuzahora gutsinda.”

Ariko n’ubwo impamvu y’ikurwa kuri Twitter rya Gen. Kainerugaba itaramenyekana, ni umwe mu batambutsagaho ubutumwa ntibuvugweho rumwe, by’umwihariko ubugaragaza aho ahagaze ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Gen. Kainerugaba yatangaje kenshi ko ashyigikiye u Burusiya muri iyi ntambara, abishingiraho anenga politiki y’ibihugu biri mu burengerazuba bw’Isi by’umwihariko kuri Afurika. Yigeze kugira ati: “Buri Munyafurika akwiye gushyigikira Perezida Putin.”

Ubu butumwa bwamaganwe na Ambasaderi wungirije w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) muri Sudani y’Epfo, Dionyz Hochel, atangaza ko ibihugu byo mu karere Uganda iherereyemo bikwiye gushyigikira Ukraine.

Uyu Ambasaderi yanatangaje ko nibigaragara ko Uganda iri mu murongo umwe n’uwa Gen. Kainerugaba, izafatirwa ibihano bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.