Ibumoso ni Zozo wa Chez Zozo I Remera, hagati Eric Tutsi uririmbana na Koffi, Iburyo Sam Gody, Umunyamakuru nawe waririmbye mu bihe byo hambere
Spread the love

Imvugo y’aba vuba igira iti “ibyo ntibyabuza Impala gucuranga”. Mu gihe abafeministe bakomeje kurwanya ko Koffi yagirira igitaramo mu Rwanda, Inshuti z’ umuziki zo zaraye zakira mu ma quartiers ya Kigali, abaririmbyi n’ abacuranzi b’ umwami wa Rumba congolaise.

Ibumoso ni Zozo wa Chez Zozo I Remera, hagati Eric Tutsi uririmbana na Koffi, Iburyo Sam Gody, Umunyamakuru nawe waririmbye mu bihe byo hambere

Igitaramo cya Koffi Olomide mu Rwanda cyari cyitezwe na benshi, ari abamubonye mu Rwanda mu gihe cyashize, n’ abato bataramubona kuko bari bataravuka, cyangwa batarakwiza imyaka mu gihe yazaga.

Amajyambere hagati aho yaraje abantu bose bahabwa ijambo, ndetse bamwe baryaho biba bityo. Ariko bose bahabwa umwanya wo kwisanzura!

Vive la liberté d’ expression! Abakunzi b’ abagore …b’abagore baravuka isi ibaha ijambo, abakunzi b’ abagabo .. b’ abagabo nabo baravuka barashyingiranwa turavumba dutora n’ ubusurira, ngayo nguko!

Yose ni amajyambere!kuvuga ni ugutaruka ibyo mu rwa Gasabo ntibahaba, haba abavugira abagore bose bo ku isi, uzanye icyo gitekerezo agahaha neza cyangwa nabi. Abo baciye urubanza rutaraba ni uko nibuka wa mugani wa cyera hafi, ngo ntawabuza Impala gucuranga!

Koffi uyu munsi aradususurutsa muri Arena! Twese se? Oya! Aba feministes bake ntibazajyayo, abandi babuze amatike, kuko abayagurisha bari kuvuga ko hasigaye aya VIP, kugirango nayo acuruzwe, mu gihe aba melomane bakunda hejuru ko ariho hagera amajwi meza atamena amatwi, n’ uwishimye agahaguruka ku ruhande ntawe umuryanira inzara! Ngayo nguko

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.