Spread the love

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwkatiye Nyirangiruwonsanga Solange w’imyaka 37 y’amavuko igifungo cya burundu, rumaze kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake Rudasingwa Ihirwe Davis wari ufite imyaka 9.

Iki cyemezo cyasomwe saa tanu z’uyu wa 25 Nyakanga 2022, mu ruhame ahabereye icyaha mu mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo.

Nta ndishyi Nyirangiruwonsanga yaciwe kubera ko umuryango wa nyakwigendera ntazo wigeze usaba.

Mu iburanisha ryabereye ahabereye icyaha tariki ya 15 Nyakanga, Nyirangiruwonsanga wari umukozi wo mu rugo kwa Rudasingwa Victor, yireguye ko atishe Ihirwe, asobanura ko ahubwo uyu mwana yiyahuye yigana filimi.

Nyirangiruwonsanga yari yavuze ko icyaha nikimuhama, azemera igihano azakatirwa. Urukiko rwa Gasabo rwamumenyesheje ko afite iminsi 30 yo kujurira, n’ubwo we atagaragaje niba abifite muri gahunda.

Ihirwe David yapfuye tariki ya 12 Kamena 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published.