Spread the love

Umukozi wo mu rugo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka icyenda (9) w’umuryango wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, basanze amanitse mu mugozi, yemereye RIB ko ari we wamwishe.

Uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwana wa kane w’amashuri abanza, yitabye Imana mu gitndo cyo ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 ubwo yari yasigaranye n’umukozi w’iwabo mu rugo.

Rudasingwa Emmanuel Victor, Se wa nyakwigendera, yavuze ko yari yagiye mu siporo agasiga umwana wabo Rudasingwa Ihirwe Davis ari gusubiramo amasomo mu gihe umugore we [Nyina wa nyakwigendera] na we atari mu rugo.

Haciye umwanya ngo umukozi wo mu rugo wari wasigaranye na nyakwigendera, yahamagaye nyirabuja  amubwira ngo naze arebe ibibaye ariko amubaza ibyo ari byo, undi aryumaho.

Ni bwo baje ngo basanga Rudasingwa Ihirwe Davis amanitse mu mugozi wari uziritse ku byuma by’idirishya bizwi nka Grillage.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi uyu mukozi wo mu rugo witwa Nyirangiruwonsanga Solange wanaje kwemera ko ari we wagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu mukozi wo mu rugo ari we wishe nyakwigendera.

Yagize ati Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nkuko na we abyiyemerera.”

Urupfu rw’uyu mwana w’umuziranenge rwashenguye abatari bacye, bagiye bashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko uyu mujyambere ababaje, bagasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo bityo uwabigizemo uruhare akabiryozwa.

Bamwe mu bakozi bo mu rugo cyane mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwica abana barera, ingingo itavugwaho rumwe muri iyi minsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.