Spread the love

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 18 Nyakanga 2022 Ubushinjacyaha urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge bwaregeye Urukiko ku ifungwa ry’agateganyo abagabo batatu bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Abaregwa uko ari batatu, ngo bacuze umugambi wo kwica umugore w’umwe muri abo bagabo babanaga batarasezeranye, uwo mugabo akaba yarifashishije bagenzi be ngo bamufashe kwica umugore we.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko ubu bwicanyi bwakozwe ku itariki ya 07 Nyakanga 2022, ubwo abaregwa bishe nyakwigendera bamunigiye mu modoka bamunigishije umukandara w’umukara w’abakarateka, umurambo bajya kuwujugunya mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Kagina.

Icyo cyaha cy’ubwiccanyi nikiramuka kibahamye bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published.