Spread the love

Uwitwa Biberabagabo Jean Bosco wo mu murenge wa Gikondo, akarere ka Kicukiro, umudugudu wa Kanserege ya kabiri aherutse kwandikira ibiro bya Perezida wa Repubulika asaba kurenganurwa. Mu kiganiro yatanze ku Ukwezi TV, asobanura ko we yaguze isambu ya Nzirorera mu ccyamunara, ariko umwe mu basirikari bakuru barinda umukuru w’igihugu akayimuhuguza avuga ko yayisaranganijwe.

Mu ibaruwa ya Biberabagabo Jean Bosco yo kuwa 20 Gicurasi 2020, abwira Perezida Paul Kagame ko tariki 22/01/2010 yaguze mu cyamunara ubutaka bwari ubwa Nzirorera Yozefu, wari Minisitiri akanaba Perezida wa MRNDD ku ngoma ya Habyarimana. Ni ubutaka buherereye i Masaka, bwatejwe cyamunara kugira ngo haragangizwe urubanza rwari rwaraciwe n’inkiko gacaca.

Ubwo butaka yabuguze miliyoni 15 abugura mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse binakorerwa inyandikomvugo n’umuhesha w’inkiko wakoresheje iyo cyamunara. Ayo mafaranga ngo yahise ayishyura cash ayavanye ku ikonti ye muri banki y’abaturage.

Hageze igihe cyo gushaka ko ubutaka bumwandikwaho haboneka undi muntu aza kubibangamira avuga ko na we ubwo butaka ari ubwe. Uwo nta wundi ni Lt Col Sarambuye Theoneste uri mu basirikari bakuru mu mutwe w’abasirikari barinda umukuru w’igihugu.  Bosco abonye bigenze bityo yiyambaza inkiko, aho byarangiye atsinze.

Nubwo yatsinze ariko, ubutaka ntibwamwanditsweho uretse gusa ko ubuyobozi bw’umurenge wa Masaka ubutaka buherereyemo bwamuhaye icyangombwa cy’umutungo ari na cyo yagendaga yifashisha hirya no hino mu nzego zitandukanye asaba ko yarangirizwa ikibazo.

Icyaje kumutungura ariko ni uko na Sarambuye yaje guhabwa icyangombwa nk’icyo. Hagati aho Sarambuye wari warajuririye imikirize ya mbere y’urubanza yatangiye kujuragiza Bosco muri CID aho ngo yari akurikiranyweho ko yakoresheje impapuro zitari iz’ukuri kugira ngo atsinde urubanza.

Kuva ubwo Bosco avuga ko yatangiye kujya yitaba kenshi muri CID ndetse no muri RIB yaje gusimbura CID. Si n’ibyo gusa, ahubwo byanagezeho arafungwa, akorerwa iyicarubozo n’irindi totetzwa avuga ko rikomeye cyane. Avuga nk’aho imodoka ye yakubiswe ikiraburira n’indi modoka maze umuntu, akamubwira amagambo amwibutsa ikibazo yari afitanye na Sarambuye. Ati “Nutava mu byo urimo n’ubuzima uzabubura!”.

Nyuma Sarambuye yaje kugurisha ya sambu n’umukire Nzabakirana Edouard, aho ngo ashobora kuba yaramuhaye miliyoni 80.

Ari uwasaranganyijwe n’uwaguze mu cyamunara, ninde ufite ukuri

Mu nyandiko zinyuranye, Sarambuye avuga ko iyo sambu yayisaranganyijwe; andi makuru akavuga ko ngo yaba yari yarayibohoje. Ibi bihera ku buhamya bwanditse bwa bamwe mu bari mu nzaego z’ibanze mu gihe cy’isaranganya, bavuga ko isambu ya Nzirorera itigeze isaranganywa; ngo ahubwo isano Sarambuye afitanye n’ubwo butaka ni uko yayoboraga abasirikare bahabaga.

Muri icyo kiganiro na Ukwezi TV, Bosco avuga ko Sarambuye yamubwiye ko ibyo azakora byose ari we na we kandi ko adateze kubona iyo sambu. Uyu Afandi kandi ngo na we yaje guca inyuma akorana na wa muhesha w’inkiko wakoresheje cyamunara ari we Maitre Irakiza Elie bakora izindi nyandiko zivuga ko cyamunara yasheshwe kubera ko uwaguze atishyuye amafaranga yose. Nyamara Bosco ngo afite inyandiko ihamya ko amafaranga yayishyuye kashi kandi nayo yakozwe na Maitre Irakiza Elie. Ibyo byatumye atanga ikirego muri CID abarega gukoresha impapuro mpimbano.

Biberabagabo Jean Bosco avuga ko ntacyo atakoze ngo agaragaze ko ubwo butaka ari ubwe kandi ko abifitiye gihamywa z’umwimerere nyamara aho yabivugiye hose cyangwa aho yerekanye izo mpapuro hose ntacyo byatanze, akavuga ko “bose basa n’abatinya uwo afande Sarambuye Theoneste”. Ati, “Nk’uwari umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Jules Ndamage we yanyandikiye ko najya gushaka abo mu muryango wa Nzirorera Joseph ngo bansubize amafaranga natanze cyangwa banguranire. Ibintu bitumvikana kuko uwo muryango si wo wari wagurishije ahubwo byari byakozwe n’umuhesha w’inkiko!Nandikiye umugaba mukuru w’ingabo nabwo sinarenganurwa. Nyuma yo kumanjirwa ni bwo niyemeje kwandikira umukuru w’igihugu musobanurira neza uko ikibazo giteye kuva mu mizi”.

Hagati aho iki kibazo kiracyanakurikiranwa mu nkiko, cyane ko na Nzabakirana waguze ubu butaka na Sarambuye atarabasha kubwiyandikishaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.