Spread the love

 

Ubushize twababwiye uko Ikinyamakuru Kanguka cyashinzwe na Rwabukwisi Vincent cyavutse, impinduka cyatangiranye, gutinyuka no kurwanira ukuri, ndetse n’abasangirangendo b’imena aribo Rangira Adrien, Karinganire Charles, na Bazimaziki Obed. Hakaza kubaho umukorerabushake wabacuruizaga ibinyamakuru ku Gisenyi witwa Ngeze Hassan. Twashoje tubararikira kuzabagezaho uko Kanguka yavutse, bafunze iriya “K” igahindukamo “ R”.

Umunyemari Kajeguhakwa Valens, yaje kwibasirwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana,  bamufungira iwe mu rugo n’umuryango we. Icyo gihe aza guha ikiganiro Kanguka avuga ko abamugabyeho igitero ari Colonel Serubuga na Rwagafilita.Bimaze gusohoka, abo basilikarii ntibyabashimisha, bashaka uko banyuza inyandiko ibinyomoza muri Kanguka kuko byari bigoye kubinyuza mu mvaho cyangwa Kinyamateka kuko aribyo binyamakuru byariho. Kinyamateka ntiyari gukunda, Imvaho yari iya Leta nabo ari Leta, kwari ukwirigita ugaseka. Bibuka ko babonyemo umuhungu wabo witwa Ngeze Hassan, bamunyuraho.Igiekerezo cyari giherekejwe n’amafaranga Ngeze acyakira bwangu, aka Yuda, yemera kugambanira shebuja na bagenzi be. Ajya mu icapiro ry’igihugu dore ko ibinyamakuru byose ariho byacapirwaga. Ajyana maquette ya Kangura n’amatangazo y’abo basilikare bakuru. Ageze mu icapiro ahasanga umugabo witwaga Alfonse Kilimobenecyo(n’ubu aracyaryitwa kuko ariho), niwe wari umuyobozi wa technique. Ikinyamakuru yanga kucyakira ababwira ko atari Rwabukwisi wiyiziye atacyakira. Ngeze arasohoka asanga ba basilikare ati baranyangiye kuko Rwabukwisi atabizi. Ntibyabagoye gutekereza ikindi. Bati genda iriya K uyihindure R, kibe ikinyamakuru gishya cyacu, ube umuyobozi wacyo, amafaranga arahari, natwe tugire uruvugiro. Nguko uko Kangura yavutse, iba umuzindaro wo kubiba amacakubiri no gukwirakwiza urwango ku batutsi.

Dore zimwe mu nyandiko Yahereyeho.

– Perezida ya vuzeko hari abigira ba nyoni nyinshi!

– Uwagarura Revolisiyo yo muri 1959 ngo dutsinde Inyenzi-Ntutsi

– Ni izihe ntwaro tuzakoresha kugirango dutsinde Inyenzi-Ntutsi

– Ese aba bagabo hari icyo bazabimufashamo?

– – Twatewe dutunguwe koko!!

– Abahutu baba mu mahanga barasaba abahutu bose kuba umwe!

– Ngeze Hassan asezereye ubutegetsi bw’abatutsi mu karere  k’ibiyaga bigari

– Muganga ndwaye indwara: Tutsi, Tutsi , Tutsi!!!!

– Ingutiya z’Ibizungerezi zisigaye zinukira abahutu

– Gitera ati: Umugome n’uwo mututsi uhora wikuza

– Amategeko cumi y’abahutu

-Kangura iratungira agatoki ibiro bishinzwe iperereza!

– Abahutu nibicamo uduce akabo kazaba kashobotse

Ngeze rero yakomeje kuba agakingirizo k’abagome, ngicyo igitumye azasazira mu buroko kuko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda( TPIR), rwamukatiye gufungwa burundu.

Twibuke twiyubaka.

Sam Gody.

Leave a Reply

Your email address will not be published.