Spread the love

Kuri uyu wa gatandatu, nibwo hagaragaye abapolisi bakoreraga Leta yahiritswe n’abatalibani bakorana akazi ku kibuga cy’indege I Kabul. Abatalibani bavuga ko bamaze gutanga imbabazi ku muntu wese wakoreraga Leta bahiritse, barimo abapolisi n’abasirikare.

Inkuru ya AFP na RFI ivuga ko kuri za bariyeri uhasanga abapolisi bavanze n’abatalibani bakorana akazi nta nkomyi, mu gihe abatalibani bagifata ubutegetsi abapolisi bahise bahunga batinya ko abagendera ku mahame ya Kiyisilamu babagirira nabi.

Ngo hari abapolisi babiri basubiye mu kazi ejo kuwa gatandatu, nyuma y’uko bahamagawe n’abayobozi b’ingabo z’abatalibani.

Umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa na AFP agira ati, “Njye nagarutse mu kazi kuva ejo, nari maze ibyumweru bibiri imuhira”.

Undi na we ati, “Numvise telefoni isonnye nditaba, nsanga ni umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’abatalibani umpamagaye ansaba kugaruka mu kazi. Umunsi w’ejo wambereye mwiza cyane, nishimiye kongera gukorera igihugu cyanjye”.

Ubuyobozi bw’ingabo za gitalibani buvuga ko bushaka kugarura mu kazi ingabo zatsinzwe, ariko ntibugaragaza uko bizakorwa, cyangwa uko buzagarura umutekano w’abaturage basaga ibihumbi 600 bakwiye imishwaro.

Ikibuga cy’indege cya Kabul cyangiritse bikabije, mu gihe cy’akavuyo kabaye tariki 30 Kanama, ubwo ingabo za America zahungishaga abasaga ibihumbi 120.

Umwe mu bashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege I Kabul na we yemeza ko abapolice batangiye kuza mu kazi ejo kuwa gatandatu. Ati, “Bakorana n’abatalibani nta kibazo”.

Ibi ariko birakorwa mu gihe Qatar Airways iherutse gusinya amasezerano yo gutwara abantu I Kabul, cyane cyane abanyamahanga na bamwe mu baturanye bacikanwe na gahunda guhungishwa.

Gusa hari indi kompanyi y’indege yo muri Afganistan yatangiye ingendo z’imbere mu gihugu, mu cyumweru gishize; kandi Pakistan International Airlines nayo irateganya gutangira ingendo hagati ya Islamabad na Kabul.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.