Spread the love

Abakorera muri santere ya Kabaya bavuga ko umwana w’umuhungu witwa Fils yatangiye acokoza moto itwara imizigo (Lifan) aho yari iparitse, umumotari amwiyamye amukubita ibuye mu mutwe. Ubu arembeye kwa muganga.

Ibi byabaye kuwa gatandatu tariki 30 Ukwakira mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Uyu mwana ni mwene Gasongo na Nyiramaronko.

Umucuruzi wa mitiyu (Me2U) agira ati “ Twari turi hano, uwo mumotari na we hari umuntu baganiraga. Aho Lifan iparitse, mwene Gasongo ayijya munsi, atangira kuzajya ayakiserera. Uwo mugabo ati wa mwana we wandekeye moto, urayishakaho iki? Umwana ntiyabyumva. Uwo mugabo yageze aho aba araje amukubita urushyi, umwana sinzi ikibazo yari afite wenda nk’igisebe, aba avuye amaraso. Ni uko nabonye byatangiye.”

Undi mugore ucuruza muri butike aho ku isanteri avuga ko “ Ibi bikimara kuba, Se wa Fils Gasongo yahise aza abaza igitumye uwo mumotari amukubitiye umwana. Batangiye guterana amagambo ari nako umumotari amusobanurira ibibaye. Nyuma babaye nk’abarwana, Gasongo atera motari umugeri undi arawufata, yitura hasi. Ibyo bikirimo kuba Fils yazanye ibuye amaraso. Gasongo yahise yiruka ndetse ata na telefoni ye aho.”

Uyu munyonzi wa Lifan yahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Muhoza, atabasha kuvuga.

Gasongo wari wakijijwe n’amaguru, yareberaga kure ibiri kuba ari ku musozi wa Bugese.

Umugore we Nyiramaronko abaturage bavuga ko yaje yarubiye abaza ukubise umwana we “ Ngo ahubwo akwiriye n’irindi buye rya kabiri rikamuhitana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Jasmine Mukamusoni, yageze ahabereye ibi, ati “ Nta kundi byagenda bose bavushanyije amaraso.”

Benshi mu bari aho banengaga uyu mumotari ko yihaniye ariko bakavuga ko Gasongo na we adakwiriye kuza arwana kandi umwana we yari arimo gucokoza Lifan y’abandi.

Ku isanteri ya Kabaya hakunze kuba urugomo biturutse ahanini ku nsoresore zimwe zivugwaho kuba amabandi ndetse bigakekwa ko zaba zikoresha urumogi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.