Spread the love

 

Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bari kureba niba itariki izaberaho Inama mpuzamahanga y’ibihugu bikoresha Icyongereza i Kigali itahindurwa.

IGIHE cyanditse ko Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine, yahishuye ko hari gutekerezwa indi tariki iriya nama yazaberaho.
Ngo haratekerezwa itariki ‘iboneye’ yazaberaho iriya Nama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango ukoresha Icyongereza izwi nka “CHOGM”.

Yabivugiye mu mwiherero w’umunsi umwe wahuriyemo abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi, wabereye i Rusororo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2021.

Uriya mwiherero wari ugamije gufasha bariya Badepite kwibukiranya no kwihugura ku nshingano zabo nk’intumwa za rubanda mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere uwo Muryango wemereye Abaturarwanda.

Hari hatumiwemo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ngo ibagaragarize ishusho y’uko umubano w’u Rwanda wifashe haba mu Karere no ku Isi muri rusange.

Madamu Mukeka yavuze ko igihugu gikomeje ubufatanye n’amahanga binyuze mu miryango n’amasezerano bitandukanye.

Nyuma y’uko CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali isubitswe inshuro ebyiri, muri Kamena 2020 na Kamena 2021, Mukeka yavuze ko hari gutekerezwa itariki nshya yazaberaho hagendewe ku kuba ubukana bw’icyorezo buri kugabanuka.

Kuba icyorezo COVID-19 kiri kugabanuka hirya no hino ku isi harimo no mu Buhinde bitanga icyizere cy’uko noneho abatuye CHOGM bashobora guterana.

CHOGM yari iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki 22 kugeza 27 Kamena 2020 irasubikwa.

Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n’abashinzwe kuyitegura bari bemeje ko yaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021, maze ku wa 7 Gicurasi 2021 hongera gutangazwa ko isubitswe.

Icyo gihe Umunyamabanga Mukuru wa Common wealth, Patricia Scotland, yavuze ko Covid-19 igihari kandi ikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango.

Kuba CHOGM yabera mu Rwanda bifite igisobanuro gikomeye nk’igihugu cyihaye intego yo kuba icyitegererezo no kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Leave a Reply

Your email address will not be published.