Spread the love

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel yamaganye amagambo avuga ko “atababarirwa” yatangajwe na mugenzi we w’u Burusiya avuga ko umuyobozi w’Abanazi, Adolf Hitler “yari afite amaraso y’Abayahudi”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, ngo yatangaje ibi kugira ngo agerageze kwerekana kwerekana ko Ukraine ari “Aba-Nazi” nubwo perezida wayo ari Umuyahudi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yahamagaje Ambasaderi w’u Burusiya kugira ngo atange ibisobanuro kandi asabe imbabazi.

U Budage bw’Abanazi bwishe Abayahudi miliyoni esheshatu muri Jenoside yakorewe Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Ku cyumweru, Lavrov yabivugiye mu kiganiro kuri televiziyo yo mu Butaliyani, Zona Bianca, nyuma y’iminsi mike Israel yibutse Jenoside yakorewe Abayahudi, kikaba ari kimwe mu bihe bikomeye cyane kuri kalendari ya Israel nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Abajijwe uburyo u Burusiya bushobora kuvuga ko bushaka gukura Ubu-Nazi muri Ukraine mu gihe Perezida Volodymyr Zelensky ubwe ari Umuyahudi, Lavrov yagize ati: “None se niba Zelensky ari Umuyahudi. Ukuri ntiguhakana Abanazi muri Ukraine. Nizera ko Hitler yari afite n’amaraso y’Abayahudi,” yongeraho ati: “Bamwe mu barwanya Abayahudi ni Abayahudi.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel yakiriye nabi aya magambo ya Lavrov, amushinja kurwanya Abayahudi.

Lavrov yamaganwe kandi n’umuyobozi w’urwibutso rwa Yad Vashem rwo muri Israel, Dani Dayan.

Yanditse kuri Twitter agira ati: “Byinshi mu byo yavuze ni ibintu bitumvikana, biyobya, biteje akaga kandi bikwiye kwamaganwa.” “Lavrov ashaka kugoreka Jenoside yakorewe Abayahudi: ahindura abahohotewe abagizi ba nabi, hashingiwe ku kumenyekanisha ikirego kidafite ishingiro rwose ko Hitler akomoka mu Bayahudi.”

Umunyamakuru wa BBC i Yeruzalemu, Jon Donnison, avuga ko iyi myitwarire igaragaza uburyo amagambo ya Lavrov azababaza cyane mu buryo atazi Abayahudi haba muri Israel ndetse no ku Isi yose. Mu mezi ashize, Israel, icumbikiye abaturage benshi b’u Burusiya, yagerageje rimwe na rimwe kuba umuhuza hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Avuga ko ariko, guverinoma ya Israel yagiye inengwa kubera kudafata umurongo uhamye kuri Perezida Putin. Umunyamakuru yongeyeho ko amagambo ya Lavrov azagerageza umubano wa Israel n’u Burusiya kandi nubwo bibabaza benshi, bigaragaza uko benshi mu bashyigikiye u Burusiya batekereza.

Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo bivugwa ko sekuru wa Hitler yari umuyahudi, ibyo bikaba byaratewe n’umwunganizi mu by’amategeko wa Hitler, Hans Frank.

Mu nyandiko ye yasohowe mu 1953, Frank yavuze ko yahawe amabwiriza na Hitler yo gukora iperereza ku bihuha bivuga ko akomoka ku Bayahudi. Frank yavuze ko yavumbuye ibimenyetso byerekana ko sekuru wa Hitler yari Umuyahudi koko nubwo ibi byaje guteshwa agaciro n’abanyamateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.