Spread the love

Urukiko rw’ubujurire rufashe icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara na bagenzi babo 19 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Perezida w’iburanisha asobanuye ko impamvu iri somwa risubitse, ari ubunini bwa dosiye y’ababurana n’abaregera indishyi, bwatumye igihe cyo kwandika urubanza kiba gito.

Ati: “Uyu munsi ku wa 21/03/2022 hari hateganyijwe gusoma urubanza Ubushinjacyaha buregamo Callixte Sankara na bagenzi be. Uru rubanza ariko ntirushoboye gusomwa uyu munsi kuko igihe cy’iminsi 30 cyo kurwandika urukiko rwari rwihaye hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko cyabaye gito ugereranyije n’ubunini bwa dosiye ndetse n’umubare munini w’abaregwa n’abaregera indishyi.”

Uru rubanza rwapfundikiwe tariki ya 21 Gashyantare 2022. Nyuma yo gusubikwa uyu munsi, urukiko rwemeje ko ruzasomwa tariki ya 4 Mata 2022.

Mu iburanisha riheruka, ubushinjacyaha bwari bwasabiye ibihano bishya abagize iri tsinda, aho Rusesabagina na Nizeyimana Mark bo bwari bwabasabiye gufungwa burundu, bunabasabira kubahamya ibyaha birimo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.