Spread the love

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo butangaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayituye muri iki gihe bafite imibereho myiza kandi mu ngeri nyinshi.

Ku byerekeye imibereho myiza hakubiyemo n’uburezi, Intara y’Amajyepfo ivuga ko ab’ibanze bafashijwe ari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bafashijwe kwiga binyuze mu kigega FARG.

Ikindi ni uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bagera ku 14 806 bahawe inkunga y’ingoboka ingana na Miliyari 2,2 Frw.

Ubuyobozi bw’iriya Ntara buvuga ko hari n’abubakiwe amacumbi abandi basanirwa ayo babagamo yari ashaje.

Mu mibereho myiza kandi ngo abaturage bagera ku 58 161,bahawe akazi k’imirimo y’amaboko kabahemba (VUP PWs).

Ngo bahembwe  6 448 215 425 Frw abagera ku 35 458 bahawe inkunga y’ingoboka ingana na 5 153 380 702 Frw yabafashije gukomeza kwikura mu bukene

Kuri Twitter ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo butangaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari 2020-2021 hubatswe ibyumba bishya bigera ku 4 292 mu Turere twose.

Ngo byafashije  kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo abana bakoraga bajya kwiga cyangwa bava kwiga byabananizaga bigatuma bamwe barivamo.

Mu burezi , abayobora Intara y’Amajyepfo bavuga ko yubatswemo amarerero ya kijyambere 73, amashuri abanza 807, ay’isumbuye 411, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro 84, ndetse n’amashuri makuru na za Kaminuza 13.

Mu rwego rw’ubuzima, bivugwa ko muri iriya Ntara hubatswe amavuriro aciriritse azwi nka postes de santé 257, muri yo 125 acungwa n’abantu bigenga.

Akarere ka Nyanza niko ka mbere gafite postes de santé nyinshi zikora neza.

Mu Ntara yose hari ibitaro 13 biri ku rwego rwiza, muri byo  ibya Nyabikenke na Munini biri kurangira.

Habayo ibigo nderabuzima 127, buri Murenge ufite byibura ikigo Nderabuzima uretse Kinazi nayo ibarizwamo ibitaro byo ku rwego rw’Intara.

Aha ariko ngo Kinazi itarimo ikigo Nderabuzima ni iyo mu Karere ka Huye, si iyo mu Karere ka Ruhango.

Intara y’Amajyepfo igizwe n’Uturere umunani ari two: Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

Amashuri meza yubatswe hirya no hino mu Ntara
Abaturage barorojwe
Poste de sante hirya no hino
Imihanda ikoze neza henshi
Ubworozi bw’amatungo magufi muri Huye, Gisagara na Nyamagabe burakataje

Leave a Reply

Your email address will not be published.