Spread the love

Leta ya Amerika yaburiye Ubushinwa ko bwabona “ibihano bikomeye” niba bufashije Uburusiya muri iyi ntambara kuri Ukraine, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga, mu gihe Uburusiya nabwo bwasabye iki gihugu ubufasha, ngo bwivune Ukraine.

Mu byumweru bishize Ubushinwa n’Uburusiya byatangaje ko umubano wabyo “udafite imbago”, mu gihe bivugwa ko Uburusiya ubu buri gusaba inshuti yabwo ubufasha mu ntambara.

Ibi bihugu byombi bifitanye ubufatanye bukomeye mu bukungu – ubucuruzi bwabyo umwaka ushize bwageze ku gipimo cyo hejuru cyane cya miliyari $147.

Ariko Ubushinwa bushobora kugira impungege zo gukomanyirizwa mu gihe bwatangira gufasha Uburusiya mu ntambara.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Richard Hass, umudiplomate wa Amerika n’umujyanama wa perezida mu bubanyi n’amahanga, yagaragaje ko Ubushinwa buri mu mayirabiri.

Hagati aho Hu Xijin umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Global Times cya leta y’Ubushinwa yavuze ko Ubushinwa na Amerika bikwiye kugera ku bwumvikane busaba ibihugu byose guhagarika guha ubufasha bwa gisirikare Ukraine cyangwa Uburusiya.

Ibihugu by’iburayi byagiye biha inkunga ya gisirikare leta ya Ukraine igamije kubafasha kwihagararaho imbere y’abarusiya.

Abategetsi ku mpande zombi bemeje ko ibiganiro uyu munsi bisubukura hifashishijwe vídeo, bagerageza gushaka inzira yo guhagarika intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published.