Spread the love

Kimwe mu byo abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma baza kwigira mu nama idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatandatu ni ikibazo cy’ingurane igenewe abaturage kubera ibikorwa remezo birimo imihanda iri hafi gucishwa mu masambu yabo.

Hari umwe mu banyamakuru ukorera muri kariya Karere wabwiye Kiberinka.rw ko ikibazo cy’ingurane gifite uburemere kandi kimaze iminsi kihavugwa.

Yagize ati: “ Muri iki gihe ikibazo kiri inaha maze iminsi numva kandi nkeka ko iri buvugweho ni ingurane idakwiye cyangwa itinda guhabwa abaturage batuye mu bice bigomba gucishwamo ibikorwa remezo.”

Ikindi bivugwa ko gishobora kuza kwigirwa muri iriya nama idasanzwe ni ibijyane na COVID-19.

Ngo muri iyi minsi micye ishize hari ubwiyongere bwayo ndetse ngo abatuye kariya karere bafatiwe ingamba zirimo no kuba bagomba kuba bageze mu ngo zabo saa mbiri z’ijoro.

Kuri Twitter y’Akarere ka Ngoma, handitseho ko Inama idasanzwe ya Njyanama muri Ngoma yateranye iyobowe na  Visi Perezida wayo witwa Prof.KANOBANA Mathusalem.

Handitse ho ko iri buze kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibibazo by’ubutaka abaturage bagejeje kuri Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma.

Akarere ka Ngoma ni kamwe mu Turere turindwi tugize Intara y’I Burasirazuba.

Gafite imbibi zikurikira:

Mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru hari Akarere ka Rwamagana.

Mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru hari Akarere ka Kayonza.

Mu Burengerazuba hari Akarere ka Bugesera,

Mu Burasirazuba hari Akarere ka Kirehe,

Mu majyepfo hari Komini Giteranyi yo mu    Ntara ya Muyinga mu Burundi

Gafite Imirenge 14:  GASHANDA, JARAMA, KAREMBO, KAZO, KIBUNGO, MUGESERA, MURAMA, MUTENDERI, REMERA, RUKIRA, RUKUMBERI, RERENGE, SAKE na ZAZA.

Kari ku buso bwa Kilometero kare 867.74 butuwe n’abaturage (Ibarura 2012): 338,562

Leave a Reply

Your email address will not be published.