Spread the love

Inkuru mbi yamenyekanye muri iki cyumweru turangiza, ko umugore wakoreraga ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) yaguye mu bitaro Baho, ubwo yajyaga guhinduza uburyo bwo kuboneza urubyaro. Uyu ni umwe mu bagizweho ingaruka n’uburangare bw’abaganga na serivisi mbi z’ubuvuzi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nzeri nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi ushinzwe serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku bagore n’ushinzwe serivisi z’ikinya ku bagiye kubagwa bakora mu Bitaro Mpuzamahanga bya Baho.

Izindi ngero z’abagizweho ingaruka na services mbi zitangirwa kwa muganga:

1.Umugore wo mu karere ka Ngoma umaze imyaka 8 atwara amara mu gitenge, nyuma yo kubagwa bakayasiga hanze y’inda

2.Umwana wo mu karere ka Nyamasheke warwaye indwara y’uruhu akarangaranwa akagenda arushaho kuba urwirungu

3.Umugabo wo mu karere ka Nyamagabe uri mu manza n’umuganga, nyuma yo guterwa urushinge ku kibero (hadaterwa), bigahita bimuviramo uburema n’uburemba

4.Umubyeyi wo mu karere ka Bugesera warwaye kanseri y’ibere, ariko bagatinda kumuvura ubu kanseri ikaba yaramukwiriye umubiri wose

5.Umugore wo mu karere ka Nyarugenge wakuwemo nyababyeyi akaba ahora ajojoba, aho kongera kumuvura bakamuha imfashanyo yo kurera abana

  1. Umubyeyi watewe ikinya abyara agahera mu Bitaro bya Kanombe, aho bavuga ko umwana yabyaye amaze gutangira ishuri nyina ataragarura ubwenge
  2. Umugabo wo mu Gatsata n’umugore wo mu Ruhango bapimwe bakabwirwa ko babrwaye SIDA, bagatangira imiti nyamara nyuma bakaza gusanga batayirwaye
  3. Imirambo ijyanwa gupimwa ikamara igihe idasubijwe beneyo mu karere ka Rulindo, umurenge wa Kisaro: hari uw’umwana wamaze ukwezi n’ubu hari undi w’umugabo wishwe mu kagari ka Kamushenyi wujuje ibyumweru bibiri
  4. Hari abarwayi bareze ibitaro la Croix du Sud (kwa Nyirinkwaya) bavuga ko batewe ikinya nabi bikabagiraho ingaruka
  5. Hamaze iminsi havugwa imfu z’abana bakivuka mu bitaro bya Ruhengeri. Izindi ngero nyinshi mu bitaro binyuranye nka Masaka, Muhima na Nyagatare ndetse n’ahandi.

Uburangare bw’abaganga ni iki?

Mu kiganiro cya Royal FM, Face of the Nation cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nzeri, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph agaragaza ingingo 7 zerekana ko muganga yarangaranye umurwayi.

Dr Ryarasa, ni umuganga wabyigiye, ubu akaba ari umuvugizi wa Societe Civile mu Rwanda, akanaba umuyobozi wa Never Again Rwanda.

Mu kiganga, Dr Ryarasa avuga ko kurangarana umurwayi ( Med negligence) bigaragazwa n’ibi bikurikira:

  1. Kupima nabi indwara ntuyimenye: ibi bishobora gutuma umurwayi avurwa icyo atarwaye, ntakire ahubwo akagirwaho ingaruka n’ubwo buvuze yahawe adakeneye
  1. Kutamenya gusoma ibizami ukavura ibitari byo(misinterpretation): aha atanga ingero ku mafoto n’ibizamini bfatirwa kwa muganga, aho biva muri Laboratoire byagera ku muganga ntamenye neza icyo umurwayi arwaye.

Urugero: ifoto ishobora kwerekana aho igufwa ryaryamiye inyama, umuganga akavuga ko ryacitse

  1. Kubaga cyangwa kuvura ibitari ngombwa: Aha ni nk’uko umuntu yaba arwaye igifu akavurwa amara

4.Kubaga uruhande rutari rwo (Wrong site of surgery): umuntu waje ataka ko arwaye iburyo kakamubaga ibumoso, cyangwa agataka ibwene bakamukura ikijigo

  1. Kudakurikirana umuntu umaze kubagwa: aha ni igihe umuntu avanywa aho yabagiwe, ariko ikinya kitaramushiramo, afite umwuka muke, cyangwa umubyeyi wabyaye agakomeza kuva
  1. Gutinda kwakira umurwayi uri muri urgence: kuba umurwayi yaba yakiriwe aho bivugwa ko ari indembe nyamara ntahite yitabwaho akaba yahagwa cyangwa akaremba kurushaho
  1. Gutanga umuti utujuje ubuziranenge: hari imiti iba yararengeje igihe, iyabitswe nabi cyangwa yaravuye mu bigo bitizewe, ariko igahabwa abarwayi

Nk’uko abatumirwa babigarutseho, amakosa atari muri izi ngingo aba akomoka ku bushobozi bw’ivuriro, ubuke bw’abaganga cyangwa ibikoresho bidahagije.

Gusa Dr Ryarasa anavuga ko hari ubwo umuti ushobora kutabonekera igihe umurwayi ayikenereye, bitewe n’uko itasabwe ngo isohorwe muri Pharmacie, cyangwa n’ivuriro ritayisabiye igihe mu nzego  zibishinzwe.

Mu mwaka wa 2019,  umuganga umwe mu Rwanda yabarirwaga abaturage 8500, mu gihe Intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ari uko umuganga umwe yabarirwa abaturage 1000.

Bisaba ko n’abo bake bitwararika, ariko kandi n’umuryango nyarwanda muri rusange, abayobozi mu ngeri zose bakarushaho gutanga amakuru ku muntu wese ufite ikibazo gikeneye kwitabwaho n’abaganga.

Karegeya JB Omar

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.