Spread the love

Amakuru yemezwa n’inzego z’iperereza za Amerika aremeza ko ingabo z’u Burusiya ziteguye kugera mu Murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022.

Umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Anton Herashchenko,  avuga ko  uyu munsi wa Gatanu ari wo uri munsi mubi Ukraine iri bugire mu mateka yayo kuko akurikije umuvuduko ingabo z’u Burusiya zifte, ngo zirarara muri Kyiv.

Ziri kugana yo ziturutse mu gace ka  Chernihiv  kari mu Majyaruguru ya kiriya gihugu, mu gihe hari n’izindi zinjiriye mu gace ka Ivankiv, ibi zikabikora mu rwego rwo kugukubakuba Umurwa mukuru Kyiv.

Nizirangiza gukubakuba uyu mujyi, zirahita zigabanyamo ibice hanyuma abasirikare mu mutwe udasanzwe w’u Burusiya batangize igitero cyeruye ku Murwa mukuru.

Biteganyijwe ko abasirikare 10 000 ari bo bari bugabe igitero simusiga muri Kyiv.

Hari amakuru ko Abarusiya bafite umugambi wo kugwa gitumo Perezida wa Ukraine, Zelensky, Abaminisitiri be n’abagize Inteko ishinga amategeko bagategekwa gusinya amasezerano y’amahoro no kuyoboka ubutegetsi bwa Moscow.

Ibi yabivuze nyuma y’uko u Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine bugamije kuyivana mu maboko y’Abanyaburayi, buvuga ko bayinyuramo bakaza kuyibuza amahwemo.

CNN ivuga ko ibisasu bikomeje kwisuka muri uyu mujyi ndetse ngo hari kugaragara imirongo miremire y’imodoka z’abaturage bari guhunga.

Abahoze mu gisirikare cya Ukraine babarirwa mu bantu 200,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published.