Spread the love

Indege ya RwandAir numero WB464 yakoze impanuka idakanganye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari irimo kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Rwanda, rivuga ko indege yaguye nabi kubera ikibazo cy’ikirere cyari kifashe nabi.

Biravugwa ko umupilote byabaye ngombwa ko agwa ahegereye igishanga kubera ko atabashaga kubona neza udutara tumufasha kubona ikibuga cyo kugwaho kubera ikirere.

Kubw’amahirwe nk’uko itangazo rikomeza rivuga, abagenzi bose ndetse n’abakozi bo mu ndege basohotsemo nta kibazo bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published.