Spread the love

Minisitiri w’Ubutabera Mushya Dr Emmanuel  Ugirashebuja Yagiranye Inama n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda. Niyo nama ya mbere imuhuje na Polisi y’u Rwanda kuva yarangira izi nshingano asimbuye Johnston Busingye.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Tariki 22, Nzeri, 2021 nibwo Dr Emmanuel Ugirashebuja yarahiriye kuzuza inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga n’andi mategeko.

Icyo gihe Perezida Kagame yashimangiye ko amufitiye icyizere cyo kuzuzuza inshingano ze ashingiye ku bunararibonye afite.

Dr. Ugirashebuja yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubutabera asimbuye Busingye Johnston wagizwe  Ambasaderi mu Bwongereza.

Ni inararibonye mu butabera bw’u Rwanda kuko yabaye Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EACJ) guhera mu mwaka wa 2014 kugeza muri Kamena 2020.

Hari n’imyaka myinshi yamaze ayobora Ishami  ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Ugirashebuja yabaye Umujyanama mu by’amategeko mu nzego zirimo Komisiyo yari ishizwe gutegura  Itegeko nshinga, Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) n’ahandi.

Yakoranye na Hon Tito Rutaremera mu gutunganya umushinga w’Itegeko nshinga rishya watunganyijwe hagati y’umwaka wa 2000-2003.

Kuba yaganiriye n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda biri mu rw’akazi kuko Polisi iri mu nshingano za Minisiteri y’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.