Spread the love

Inama nkuru ya Gisirikare muri Congo Kinshasa yateranye kuri uyu wa Gatatu, yasabye Guverinoma y’iki gihugu “gusesa by’ako kanya” amasezerano yose yasinyanye n’u Rwanda ishinja kuba rwarohereje ingabo zarwo ku butaka bwacyo.

Iyi nama yateranye iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Congo, yitabirwa n’abarimo abakuriye imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ndetse n’abayobozi bakuru mu Gisirikare no muri Polisi.

Iyi nama yibanze yibanze ku kibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri Rutshuru Congo Kinshasa ishinja u Rwanda kuba rwaroherejeyo ingabo zarwo.

Ni ibirego Leta y’u Rwanda ihakana, ikavuga ko ntaho ihuriye n’umutwe wa M23 umaze iminsi itatu ugenzura Umujyi wa Bunagana.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa mu itangazo yasomeye kuri RTNC, yavuze ko mu byemezo byafatiwe muri iriya nama harimo “Gutegeka u Rwanda gukura ako kanya ingabo zarwo zihishe inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ku butaka bwa Congo” no “gusaba guverinoma ya RDC guhagarika ubwumbikane ku masezerano, n’amasezerano yose yumvikanyweho n’u Rwanda.”

DR Congo n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano menshi y’imikoranire mu bucuruzi, gutunganya amabuye y’agaciro, urujya n’uruza rw’abantu, n’ayandi.

Amenshi muri aya masezerano yashyizweho umukono muri Kamena 2021, mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Goma muri Congo rwakurikiye urwo mugenzi we Félix Tshisekedi yagiriye i Rubavu ku munsi wari wabanje.

U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri gahunda ya RDC yo kuyahagarika.

Guhagarika amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu cyakora cyo ni icyemezo leta ifata kibanje kwemezwa n’inteko ishinga amategeko iba yaremeje ayo masezerano.

Muyaya yavuze ko iyo nama iriya nama yanashyigikiye umuhate w’ubuhuza no gushaka amahoro wa ba perezida João Lourenço wa Angola na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Yavuze kandi ko bashinze bamwe mu bategetsi muri guverinoma n’umukuru wa polisi gufata ingingo zo “kurwanya kunenwa, guhiga abantu n’ibindi bikorwa byose bibangamira ituze rusange, ubumwe no kubana neza muri ibi bihe”.

Ibi ni nyuma y’ibikorwa bivugwa mu mijyi imwe mu burasirazuba bwa DRC byo kwibasira abavuga Ikinyarwanda, n’abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.